🐍 1. Kurota inzoka zikugendaho cyangwa zikuruma
👉 Bisobanura iki?
.bivuga ko hari ibibazo biri hafi kugutera ikibazo,barimo ibibazo by’ubuzima (nko stress, uburwayi butarakugaragara neza).
- Ku rwego rw’umwuka, bishobora kuvuga ko hari imbaraga mbi zikugeraho, cyangwa ko hari umuvumo cyangwa ishyari
✅ Ubutumwa: Biba ari igihe cyo kuba maso, gushishoza no gusenga cyane. Kandi niba ufite intambara mu buzima bwawe, kurinda umutima wawe n’ibitekerezo.
🐍 2. Kurota inzoka nyinshi zikuzengurutse
👉 Bisobanura iki?
- Bivuze ko hariabantu benshi bagutegerejeho ibibi, cyangwa amagambo mabi avugwa inyuma yawe.
- Mu mutima bishobora no kuba ari ubwoba bwinshi n’imihangayiko, ibitekerezo byinshi bikuremereye.
✅ Ubutumwa: Ibi biba bibwira umutima wawe ngo uhagarare utekereze, uhitemo neza inshuti n’abantu wizeye. Kandi wirinde ibyo wihutira kuvuga cyangwa gukora.
🐍 3. Kurota ufite inzoka mu maboko cyangwa mu mubiri
👉 Bisobanura iki?
- bivuga ko hari uburozi bwo mu mwuka (nko kuboha amahirwe cyangwa uburwayi bwatewe n’abandi).
✅ Ubutumwa: Shakisha ibyo ugomba gusukura mu buzima bwawe (mu myitwarire, mu byaha cyangwa mu byo wibwira), wongere wambare umwenda w’isengesho n’isuku yo mu mutima.
🐍 4. Kurota wisanga uri kwica cyangwa wica inzoka
👉 Bisobanura iki?
- Ni inzozi nziza! Zerekana ko uri gutsinda ibibazo cyangwa abanzi, cyangwa uri mu nzira yo gutsinda imitego y’isi n’imitego y’umwuka.
- Bishobora kandi gusobanura ko uhagarika ibintu bibi biguhangayikishaga, bikarangira.
✅ Ubutumwa: Komeza kuba intwari no kudacogora, kuko uri mu nzira yo guca ku birushya bikomeye.
🐍 5. Kurota ufata cyangwa ugumana inzoka nk’itungo
👉 Bisobanura iki?
- Bishobora kuvuga ko ufite ibintu bibi wemeye mu buzima bwawe, nk’imico mibi, ubusambanyi, uburiganya, cyangwa ibindi bikurimo uzi neza ko atari byiza.
- Cyangwa bishobora kuvuga ko hari imbaraga zidasanzwe(nk’ubumenyi cyangwa amayobera) ufite ariko utarasobanukirwa.
✅ Ubutumwa: Ongera usuzume ibyo wemeye mu buzima bwawe. Niba hari imigenzereze cyangwa inama mbi wumvira, shyira imbere ubutungane n’ubwiza bw’Imana.
🐍 6. Kurota inzoka y’umweru cyangwa y’icyatsi
👉 Bisobanura iki?
- Inzoka y’umweru ishobora kuvuga impinduka zitaramenyekana, ibanga cyangwa urugendo rw’umwuka(rimwe na rimwe bishobora no kuba umwuka mwiza wihishe).
- Inzoka y’icyatsi ishobora kuvuga ubuzima bushya cyangwa gukira indwara, ariko rimwe na rimwe ishobora no kuvuga ishyari cyangwa kurarikira ibintu.
✅ Ubutumwa: Uzasabe Imana cyangwa umutima wawe uyobore neza ibyo bigaragaza. Rimwe na rimwe ni inzozi z’impinduka nziza, ariko ugomba kubanza gucukumbura neza.
🐍 7. Inzoka y’umukara (black snake)
👉 Bisobanura iki?
- Inzoka y’umukara ni kimwe mu bimenyetso bikomeye cyane by’imbaraga z’umwijima.
- Igaragaza ubugome, uburozi, imivumo cyangwa ibikorwa bya satanibyamaze kugira icyicaro mu buzima bw’umuntu.
- Iyi nzoka ishobora kuba ikubwira ko hari ububata bw’umwuka(nko mu muryango wanyu cyangwa ku buzima bwawe).
✅ Icyo bikubwira: Ukeneye kwihana, gusenga imvaho no kwitandukanya n’ibikorwa byose by’umwijima.
🐍 8. Inzoka y’amaraso cyangwa umutuku (red snake)
👉 Bisobanura iki?
- Inzoka y’amaraso yerekana umujinya ukabije, urugomo, inzika cyangwa intambara y’umwuka.
- Rimwe na rimwe, bishobora no kugaragaza amasengesho mabi cyangwa ibitambo by’amaraso byakozwe kugira ngo umuntu abangamire.
✅ Icyo bikubwira: Gusenga no gutema ibiba byatewe n’imihango y’amaraso, gukuraho imbaraga zose z’amasezerano mabi.
🐍 9. Inzoka y’umuhondo (yellow snake)
👉 Bisobanura iki?
- Igaragaza uburiganya, uburyarya, n’ubwenge bwa sekibibwo guhisha ibikorwa bye.
- Akenshi inzoka y’umuhondo yinjira mu buzima bw’abantu batitonze, bakunda amagambo meza ariko batitaye ku by’ukuri.
✅ Icyo bikubwira: Gushishoza, gusenga ngo uringane n’ukuri kandi wirinde amayeri n’ibinyoma.
🐍 10. Inzoka y’icyatsi kibisi cyijimye (dark green snake)
👉 Bisobanura iki?
- Igaragaza ishyari, irari, cyangwa inzigo zitarangizwa, bikaba ahantu sekibi akunda kwinjirira kugira ngo abibe amacakubiri n’umubabaro.
✅ Icyo bikubwira: Gusenga ngo umwuka w’urukundo n’ubwumvikane ugaruke, no kubabarira utazuyaje.
🐍 11. Inzoka ifite ibara risa n’ubutaka (brown snake)
👉 Bisobanura iki?
- Iyi nzoka ifite isano n’imyuka yo mu miryango (ancestral spirits), cyangwa amasezerano y’ubupfumu n’indi myuka mibi ishobora kuba yarakorewe mu muryango wawe.
- Akenshi ni inzoka ifite umuzi wimbitse.
✅ Icyo bikubwira: Gusenya amasezerano y’umuzi mubi, gusenga amasengesho yo gutema imigambi ya satani kuva mu miryango.
📝 UMWANZURO W’UBWENGE:
✔️ Inzoka ifite irangi ridafite umucyo (umukara, umutuku, umuhondo w’icyimeza, cyangwa icyatsi kibisi cyijimye) kenshi ni ikimenyetso gikomeye ko sekibi cyangwa imyuka mibi iri kugerageza cyangwa yamaze kwinjira mu buzima bw’umuntu.
✔️ Icyo wakora: Ni ugusenga amasengesho yo kwitandukanya no guhinduka, gusaba amaraso ya Yesu aguhagarareho, ndetse ushobora no gushaka abantu bafite impano yo gusengera abandi (deliverance)