Uwayezu François Régis asimbuwe ku mwanya wumunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Uwayezu François Régis wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yakoze ihererekanya bubasha na Candy Basomingera uherutse kugirwa Umunyamabanga Uhoraho mushya muri iyo Minisiteri

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga 2025 witabirwa nabakozi ba Minisiteri ya Siporo ndetse nabandi bayobozi batandukanye Uwayezu yashimiye itsinda bakoranye abashimira kubwikizere bamugiriye anifuriza intsinzi umusimbuye mu nshingano

Candy Basomingera yavuze ko yiteguye gukomeza ibikorwa byari byarashyizweho Nuwo asimbuye agaharanira guteza imbere siporo mu gihugu hose anashimira abayobozi bamugiriye icyizere
Ihererekanyabubasha rije rikurikira impinduka zakozwe na Perezida wa Repubulika yu Rwanda aho yasimbuje bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma
Umwanditsi winkuru.𝐇𝐚𝐤𝐢𝐳𝐢𝐦𝐚𝐧𝐚 𝐄𝐦𝐦𝐚𝐧𝐮𝐞𝐥
Nickname.𝐄𝐦𝐦𝐚2𝐊
Komeza ubane natwe Ku Mutsinzi.com