Polisi yu Rwanda Yerekanye Itsinda ry’Abajura Biba batoboye Amazu mu Ntara yamajyaruguru
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Polisi yu Rwanda yatangaje ko yafashe itsinda ry’abagabo n’umugore umwe bakekwaho kwiba bakoresheje ingufu no gutobora amazu mu Ntara yamajyaruguru
Aba bantu bafashwe bashinjwa kwinjira mu nzu zabaturage nijoro bakiba ibikoresho bitandukanye byiganjemo ibya electronic birimo imashini televiziyo radiyo nibindi bikoresho

Polisi yatangaje ko mu iperereza ryakozwe hamenyekanye ko hari nabandi bantu bafatanyaga naba bajura babatumaga cyangwa bakabagurira ibyo bibaga

“Twabafashe tubikesha amakuru twahawe nabaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru kandi turashimira ubufatanye bwabo nkuko byatangajwe na CIP Alex Ndungutse Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yamajyaruguru
Yakomeje asaba abaturage gukomeza kwirinda kugura ibintu badafitiye inkomoko yemewe no gutanga amakuru ku gihe mugihe babonye ibikorwa bikekwa kuba ibyaha
Aba bakekwaho icyaha baracyafunze mu gihe hagikorwa iperereza mbere yo gushyikirizwa Ubushinjacyaha
📌 Dukomeze gukangurire abaturage gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibyaha
Umwanditsi winkur.𝐇𝐚𝐤𝐢𝐳𝐢𝐦𝐚𝐧𝐚 𝐄𝐦𝐦𝐚𝐧𝐮𝐞𝐥
Nickname.𝐄𝐦𝐦𝐚2𝐊
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com