Hari imirongo ya Bibiliya usanga itavugwa na rimwe mu nsengero nyinshi Nubwo iri mu Byanditswe Byera amagambo ayirimo afatwa nkateye isoni cyangwa akomeye ku buryo abapasitori batinya kuyigisha ku mugaragaro cyane cyane imbere yabana cyangwa abantu batamenyereye imvugo itomoye
Muri rusange Bibiliya ivuga ukuri kose ntihisha Ariko abantu benshi bayifata nkigitabo kibisingizo cyubuzima bwabo bwa buri munsi Iyo basomye cyangwa bumvise imirongo ivuga ku mibonano mpuzabitsina ubutinganyi ubusambanyi nubugome bukabije benshi baraceceka Nyamara ibi byose ni ibintu bigaragara muri sosiyete yacu ya buri munsi.

Reka turebe imirongo itanu ya Bibiliya usanga abapasitori benshi batigisha
Ezekiyeli 23:16
Nuko ababonye muri ako kanya arabifuza abatumaho intumwa i Bukaludaya 17.Nuko Abanyababuloni baraza bamusanga ku buriri bwubusambanyi bamwanduza ku busambanyi bwabo ndetse arabiyandurisha maze umutima we urabazinukwa 18.Nuko agaragaza ubusambanyi bwe yiyambika ubusa, maze umutima wanjye umwikuburaho nkuko wikubuye kuri mukuru we
➡️ Aba pastor benshi bumva gutangaza bene iri jambo ku mugaragaro mu rusengero biteye ipfunwe
2.Uyu ni wo murongo ugaragaza neza uko Bibiliya ifata ubutinganyi Muri iki gihe kubera amategeko ahinduka ndetse nimpamvu za politiki abigisha ijambo ryimana birinze kuvuga kuri uyu murongo Bahitamo kuwusimbuka cyangwa kuwuca ku ruhande kugira ngo batiteranya nabantu
Abalewi 18:22
Ntugatinge abagabo ni ikizira
Ntukaryamane numugabo
nkuko baryamana numugore ni ikizira
➡️ Uyu murongo utunga agatoki ubutinganyi
Hari abantu benshi bajya mu rusengero ariko batiteguye kumva ukuri kose kwa Bibiliya bumva ko hari ibyo Bibiliya itavuga cyangwa batifuza ko bihavugirwa Ibyo byiyumvo bituma abapasitori bamwe bashobora gusimbuka imirongo ikakaye kugira ngo badatera ipfunwe abayumva cyangwa batabura abayoboke.
3.Ezekiyeli 16:23
Nuko hanyuma yibyo bibi byawe byose (erega uzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga) 24.wiyubakiye inzu aharengeye kandi wishyirira ingoro mu nzira zose
25.Ingoro zawe wazubatse mu mahuriro yinzira hose, ubwiza bwawe ubuhindura ikizira kandi watambikirije uhita wese ugwiza ubusambanyi bwawe
Yaricaye ku mihanda yose atega amaguru ye kugira ngo asambane numuntu uwo ari we wese Uyu murongo utangaza amagambo asa nayumugore windaya Ni amagambo y’ukuri ariko bamwe bayafata nkateye isoni cyangwa aganisha ku ngeso mbi zabaye ibisanzwe muri sosiyete
Muri rusange Bibiliya ntiyihisha ivuga ukuri kose nubwo abantu bamwe badashobora kwihanganira kwigisha byose biyirimo abapasitori batinya kuvugisha ukuri ngo batavugwaho nabi
Abayoboke batumva Bibiliya nkigitabo cyubuzima nyacyo ahubwo nkicyibisingizo gusa
4Abacamanza 19:22-30
Inkuru yumugore wumubyeyi wi Lewi wasambanyijwe nitsinda ryabantu kugeza apfuye Impamvu itigishwa
Ni inkuru ikakaye cyane ivugamo gufatwa ku ngufu nurugomo rukabije rujyanye nubusambanyi Igaragaza urwego rukomeye rwubugome rwakorewe umugore bikaba bigora kubyigisha
5. Imigani 7:6–27
Inkuru yumugore windaya ushuka umugabo wumusore amushukishije amagambo yigitsina
Impamvu itigishwa
Uyu murongo urambura amagambo yumugore ushukisha igitsina nuburyo abeshya umugabo ngo baryamane Imvugo irimo gutebya kwinshi ku mibonano mpuzabitsina bikaba bigoye kuyigisha imbere yabana cyangwa mu rusengero

Icyo Twakwibaza
Ese kuki dukunda kwihitiramo ibyo twumva tukirengagiza ibindi Bibiliya yigisha? Ese ni ibyiza guhisha ukuri kwi Imana kugira ngo abantu batumva nabi? Cyangwa twagombye kuvuga byose nkuko byanditse tukabigisha mu mucyo mu rukundo ariko tudaceceka
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com