Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashyigikiye igitaramo cya Lionel Sentore ahamagarira Abanyarwanda kugifata nkigikorwa cy’Umuco
Minisitiri wurubyiruko niterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko igihugu gishyigikiye iterambere ry’Abahanzi numuco Nyarwanda ubwo yateraga inkunga igitaramo cyumuhanzi Lionel Sentore yise “Uwangabiye Album Launch Concert”

Iki gitaramo giteganyijwe guhuriza hamwe abakunzi binjyana gakondo umuco nyarwanda ndetse nindangagaciro zawo
nkuko uyu muhanzi abitangaza Mu ijambo Minisitiri Utumatwishima yavuzeko ashyigikira iki gikorwa ahamagarira Abanyarwanda bose byumwihariko urubyiruko kuzitabira iki gitaramo kuko ari urubuga rwiza rwo gusigasira umuco binyuze mu bihangano bifite ireme

Kwitabira iki gitaramo ni ugushyigikira umuco wacu, indangagaciro zacu ndetse nimpano zurubyiruko rwacu Turifuza kubona umubare munini wabanyarwanda baje kwifatanya na Lionel Sentore muri uru rugendo rwo guteza imbere injyana gakondo

Lionel Sentore, ukunzwe cyane kubera indirimbo zihimbaza gakondo numuco Nyarwanda avuga ko iyi Album Launch izaba umwanya wo kugaragaza ubuhanga bwe nurukundo afitiye umuco Azaba agaragaza indirimbo nshya ziri kuri album ye “Uwangabiye” yanitiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyitezweho kuzana umwihariko mu myidagaduro nyarwanda kikaba kizahuza injyana gakondo nibindi biranga umuco Nyarwanda birimo imbyino za kinyarwanda
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com