Uburusiya na Ukraine Bumvikanye ku Guhererekanya Imfungwa 1,200 Ariko Agahenge Karacyari Mu Mwijima
Istanbul Muri Turikiya Uburusiya na Ukraine barangije icyiciro cya gatatu cyibiganiro byamahoro byabereye Istanbul nubwo bumvikanye ku mpinduranya yimfungwa nyinshi bananiwe kumvikana ku ihagarikwa ryintambara imaze imyaka irenga itatu
Ibi biganiro byabereye muri Ciragan Palace byayobowe nintumwa yihariye ya Perezida wu Burusiya Vladimir Medinsky numuyobozi winama yumutekano yigihugu cya Ukraine Rustem Umerov Impande zombi zumvikanye ko buri ruhande ruzarekura abafungwa bagera ku 1,200 mu gihe Uburusiya bwemeye kandi gusubiza Ukraine imibiri yingabo 3,000 zayo zaguye ku rugamba

Ukraine yasabye ko hatumizwa inama ikomeye igahuza abakuru bibihugu bane Volodymyr Zelensky wa Ukraine Vladimir Putin wu Burusiya. Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya ndetse na Donald Trump Wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Uruhande rwa Ukraine rwanashyize imbere icyifuzo cyo kugira agahenge kigihe gito cyane cyane ko hahagarikwa ibitero bigamije ibikorwa remezo byabasivile nkibitaro amashuri namazi Nubwo ariko hari aho bumvikanye ku bijyanye nibibazo byubutabazi nimibereho yabaturage nta mwanzuro wihagarikwa ryintambara uragerwaho

Minisitiri w’Ububanyi namahanga wa Turikiya Hakan Fidan yasabye impande zombi kugira umutima wo gushaka amahoro avuga ko “Ibiganiro bigamije umusaruro” aribyo bizashobora kurangiza intambara yasize ibikomere bikomeye ku baturage bibihugu byombi
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi.com