Igitaramo cya “Uganda Rwanda Music Festival” cyasubitswe ku munota wa nyuma
Igitaramo cyari cyitezweho guhuza abahanzi bakomeye bo mu Rwanda no muri Uganda barimo Jose Chameleone Ykee Benda Marina na Kenny Sol cyasubitswe ku munota wa nyuma bitungura benshi mu bakunzi bumuziki
Iki gitaramo cyari kuzabera Lugogo Cricket Oval i Kampala ku wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025 kikaba cyari cyiswe “Uganda-Rwanda Music Festival”
Amakuru atugeraho avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bari bitegura guhaguruka berekeza i Kampala nibwo abateguye igitaramo bafataga umwanzuro wo kucyimurira igihe kitazwi
Nubwo abateguye iki gitaramo bataratangaza impamvu nyakuri yihagarikwa ryacyo amakuru Dufite Nka umutsinzi.com aravuga ko kimwe mu byaba byabiteye ari uburyo bwaturutse kutagishyiraho imbaraga mu kwamamazwa bituma habaho impungenge ko gishobora kutitabirwa ku rwego rwifuzwaga
Kugeza ubu itariki nshya yiki gitaramo ntiramenyekana ndetse nabahanzi bagombaga kukitabira ntibaragira icyo batangaza
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi .com