Nshuti Innocent yerekeje muri Espérance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Nshuti Innocent yamaze gusinya mu Ikipe ya Espérance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia nyuma yo gutandukana nikipe ya Sabail FK yo muri Azerbaijan
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025 nibwo iyi kipe yo muri Tunisia yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wumunyarwanda ikamugira umwe mu bazayifashisha mu mwaka w’limikino wa 2025/2026
Espérance Sportive de Zarzis ni imwe mu makipe ifite izina rikomeye mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ndetse ikomeje kongera imbaraga mu busatirizi bwayo hagamijwe kuzahura umusaruro mu mikino yumwaka utaha

Nshuti Innocent yagaragaje impano idasanzwe mu myaka ishize yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Mu gihe yari muri Sabail FK yo muri Azerbaijan yakinnye imikino myinshi ahagaze neza byatumye yongera gukurura amaso yamakipe menshi yo ku mugabane wa Afurika nu Burayi

Uyu musore wimyaka 26 yamavuko azaba aje gufasha Espérance de Zarzis kongera imbaraga mu busatirizi anitezweho gutanga ubunararibonye nubuhanga bujyanye nurugendo rwe mu makipe mpuzamahanga ndetse nikipe yigihugu Amavubi
Amakuru Ajyanye na transfert ye ntiyigeze atangazwa birambuye gusa bivugwa ko ari amasezerano yimyaka ibiri ashobora kongerwa bitewe nimyitwarire numusaruro azatanga
Iyi ni indi ntambwe ikomeye kuri Nshuti Innocent mu rugendo rwe rwa ruhago akaba yitezweho kuzamura izina ryu Rwanda binyuze mu mikinire ye iMahanga
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname Emma2k
Komeza ubane natwe Ku Umutsinzi
.com