Kigali Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025 umuhanzi Lionel Sentore yanditse amateka mu muziki nyarwanda ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise “Uwangabiye” mu gitaramo cyindashyikirwa cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali
Iki gitaramo cyahurije hamwe abanyarwanda bingeri zose barimo abayobozi bakomeye mu nzego za Leta abahanzi abakunzi bumuziki ndetse ninshuti za Sentore Cyari kiryoheye ijisho nugutwi kigaragaramo umuco nyarwanda mu buryo bwimbitse binyuze mu miririmbire ye nimyambaro gakondo yabamufashije ku rubyiniro
Iki gitaramo cyasize amateka cyitabiriwe nabantu batandukanye bafite izina rikomeye mu gihugu no hanze yacyo barimo
Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wumuryango wibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe Minisitiri wububanyi namahanga nubutwererane

Kayisire Marie Solange Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Sandrine Isheja Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA

Mutesi Scovia Umuyobozi Mukuru wurwego rwabanyamakuru Bigenga mu Rwanda (RMC)

Abahanzi bafashije Sentore gutegura iki gitaramo nogutaramira Abanyarwanda ni
Tonzi Uwitonze Clementine
Muyango Jean Marie Vianney
Ben Kayiranga
Cyusa Ibrahim
Ruti Joel
Victor Rukotana
Impakanizi
Icakanzu Contente
Charles Uwizihiwe
Muyoboke Alex, wamamaye mu gufasha abahanzi bibyamamare
“Uwangabiye” Album yubuhanzi Bufite Imizi
Album “Uwangabiye” ni iyindirimbo zifite umwimerere wumuziki gakondo zibumbatiye ubutumwa bwurukundo uburere ubuzima numuco nyarwanda. Ubutumwa bwa Sentore muri iyi album bugaragaza urukundo akunda igihugu umuryango ndetse numuco bikaba byaratumye ashimwa cyane nabitabiriye iki gitaramo
Ibirori Byaranzwe nibyishimo nishema ryumuco
Abitabiriye iki gitaramo bagaragarije Sentore urukundo rudasanzwe ndetse benshi mu bari aho bishimiye uburyo yateguye igitaramo
Lionel Sentore yakomeje gushimira abamushyigikiye kuva yatangira urugendo rwumuziki anatangaza ko iyi album ari intangiriro yurugendo rurerure yiteguye gukomezanya nabanyarwanda nabakunzi bumuziki wumwimerere nyarwanda
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com
Dore bamwe mubitabiriye iki gitaramo muri Aya mafoto 👇

















