Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph Yatangaje ko Nubwo Abarimu benshi Bifuza Kwimurirwa mubice Byegereye Imiryango Yabo,Ibyo Bikunze Gukunda ariko kubera ko Mu Bice Bifuza kujyamo Haba Hari Abandi Bahakorera,Bityo Bigatuma Kuhabona Umwanya Bidakunda
Muri Kigali convetion Cente habereye Inama Nyungurana bitekerezo ku Burezi Yibanda k’Umyigire n’Imyigishirize, Ni Inama yahuje Abarimu bo Mu Mashuri Yo Muburezi bwibanze Bahagarariye Abandi.
Reka Tuvuge uko mu mwaka w’Amashuri wa 2024-2025 Byari Byifashe,Abarimu 272 Basabye Kwimurirwa mu Karare ka Gasabo Nyamara Muri bo,Abagera kuri 73 gusa nibo bemerewe kujyayo,mu Gihe abandi basigaye Batabashije Kubona Ayo Mahirwe.
Minisitiri w’Uburezi yavuzeko Abarimu Ndetse n’Ubuyobozi Bwa Minisiteri Ifite Inshingano Bahuriye Kuntego imwe yo Gutanga ubumenyi ku Bana b’U Rwanda.
Rero Bamwe Mubarimu Bagaragaza ko Impamvu zituma basaba kwimurirwa zishingiye Kumibanire Myiza n’imiryango yabo ,Umwarimu umwe Yaragize ati” Kuba Kure y’umuryango wacu Bigira Ingaruka ku Kazi Kacu;Ati ” harigihe Uba uri Mukazi urimo w’igisha Ugatungurwa na Telefone Ikumenyesha Ibitagenda Neza Murugo Kandi Udafite n’Ubushobozi Bwo kubikemura Bigatuma uburezi n”amasomo yuwo munsi Atagenda Neza Nkuko Byakagombye Iyaba Wari hafi y’Umuryango wawe,Ndetse N’Inyungu Abana Uha Uberezi Zikaba Zibyangirikiyemo Kubera Uhangayikishijwe Nibitagenda Neza Iwawe Utabasha Gukemura.
Aha Minisitiri w’Uburezi Joseph Yasobanuyeko Impamvu zituma Batemerwa Benshi Kwimurwa ari uko Nubwo Ibibazo bimwe by”umvikana Ariko Aho baba Bashaka Kujya Haba Hari Abandi Barimu Kandi Nabo Wenda Nabo Ubabajije Bakubwirako Bahishimiye rero Ibyo Bigatuma babagumisha Aho Bagenewe Na Minisiteri y’Uburezi.
Min .Nsengiyumva Joseph Yagize Ati” Ntamwanya Uhari Kandi Umwanya Usaba Ntabwo Tuba Tugomba Kuwuhimba ” Ntabwo Ushobora Kwirukana uriyo Kugirango undi Aze,Niba Abantu 272 bifuza kuza muri Gasabo kandi 73 Gusa aribo Bashaka Kuhava,Ubwo Urumvako Abandi Basigaye 199 batarabonye Ayo mahirwe.”
Yongeyeho Ko hari Ikibazo cya”Mitation” atiri Uburangare cgangwa Kutabishira Mubikorwa Nkana,hubwo ko bishingira kumibare y’Imyanya Yabonetse.
Kugeza Ubu Mu Gihugu hose Harabarurwa Abarimu barenga Ibihumbi 120. Muribo Abarimu bigisha Mumashuri y’Inshuke ni 9,250;Abigisha Amashuri Abanza ni Ibihumbi 26,Naho Abigisha Mu Mashuri y”Isumbuye ari Ibihumbi 34.

