Mu gihe intambara imaze hafi imyaka ibiri ikomeje gutwara ubuzima mu gace ka Gaza, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yamaze gufata icyemezo gikakaye: gutera no gufata burundu agace ka Gaza.
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’iyo muri Isiraheli nka i24NEWS, The Jerusalem Post, Ynet na Channel 12, iki cyemezo kizatuma ingabo za Isiraheli zigarurira Gaza yose, hatabariwemo n’uturere turimo imfungwa za Hamas.
Umusesenguzi mukuru wa politiki kuri Channel 12, Amit Sega, yemeje ko ibyo byemejwe na Netanyahu ubwe, yitwaje ko Hamas itazarekura imfungwa ifite keretse Isiraheli yemeye kuyireka, ibyo avuga ko badashobora kwemera.
“Dukeneye gukomeza urugamba, kuko kudakora ubu bivuze ko imfungwa zishobora kuzicwa n’inzara, kandi Hamas igakomeza gutegeka Gaza,” ni ko Sega yagarutse ku magambo y’umwe mu bayobozi bo hejuru mu biro bya Netanyahu.
Ibi byatumye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Palesitina itangaza ko ibi ari umugambi uteye impungenge, isaba umuryango mpuzamahanga gutabara byihuse, yaba mu buryo bwo kuburizamo uwo mugambi cyangwa kwerekana ko isi itabyemera.
Imibare y’abapfuye ikomeje kwiyongera:aho kuva mu Ugushyingo 2023, ababarirwa mu 60,930 bamaze kuhasiga ubuzima, barimo abana bagera ku 18,430, nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima za Gaza.
Ku munsi wejo wonyine, raporo zigera ku Umutsinzi zemeza ko abantu 74 bashwe, barimo 36 bari mu nzira bashaka imfashanyo.
Nubwo amahanga amuhatiriza guhagarika intambara no kwemera ko imfashanyo zinjira muri Gaza, Netanyahu we yanze kureka intego ze: guhashya Hamas burundu, kubohoza imfungwa, no kwirinda ko Gaza yongera kuba icyuho cy’iterabwoba ku gihugu cye.
“Turacyafite intego zo kurwana: gutsinda umwanzi, gufungura imfungwa zacu, no kwemeza ko Gaza itazongera kudutera ibyago,” Netanyahu yabivugiye mu nama y’abaminisitiri kuwa Mbere.
Abasesengurira hafi ibya politike yo mu burasirazuba bwo hagati bavuga ko iyi ntambara igiye kurushaho gukara, cyane cyane ko igitutu cyo imbere muri Isiraheli gikomeje kwiyongera, abaturage basaba gucyura imfungwa zabo.
Ibi kandi byanagaragajwe mu mashusho aherutse gushyirwa hanze yerekana bamwe mu bafashwe n’inzara barimo Rom Braslavski na Evyatar David, byongeye kuzamura umujinya n’agahinda mu baturage.
Umutwe wa Hamas nawo watangaje ko Leta ya Isiraheli ari yo izaryozwa urupfu rw’izo mfungwa, kubera icyo bise “ubwibone n’ukutemera amasezerano y’agahenge.”
Intambara yo muri Gaza ikomeje kuba nk’amahano ndengakamere akomeje kubera mu maso y’abatuye isi, bijyanye nuko abana 28 bahasiga ubuzima buri munsi, nk’uko UNICEF ibitangaza.