Elson Tumwine, umunyeshuri wo muri kaminuza ya Makerere mu mwaka wa gatatu, wacitse tariki ya 8 Kamena 2025, yongeye kugaragara hashize igihe kingana n’amezi abiri amaze aburiwe irengero nyuma yo gushyira ku rubuga rwa TikTok amashusho akomeye anenga ubuyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Kuva icyo gihe, abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinje inzego z’umutekano zimuriya igihugu kumushimuta no kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyakora, nyuma y’igihe gito havugwa ubusabe bw’abantu benshi basabaga ko Tumwine agaragazwa, byavuzwe ko yafungiwe ku biro bya polisi biri i Entebbe hagati muri Nyakanga, ari nabwo yaje gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukwirakwiza ubutumwa busuzugura ubuyobozi.

Mu rukiko rw’i Entebbe ku wa Mbere, Tumwine yemeye ibyaha asabira imbabazi ndetse asaba koroherezwa. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’amezi abiri ruvuga ko rwafashe icyemezo gishingiye ku busabe bwe bwo kwicisha bugufi.
David Lewis Rubongoya, umunyamabanga mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya NUP, yatangaje ko Tumwine na mugenzi we basanze barashyizwe ku biro bya polisi tariki 13 Nyakanga nyuma yo guhohoterwa bikabije n’inzego z’ubutasi za gisirikare. Leta yo ntiyigeze igira icyo itangaza kuri aya makuru.
Si ubwa mbere ibi bibaye muri iki gihugu kuko mu Ugushyingo gushize, Emmanuel Nabugodi w’imyaka 21, yakatiwe amezi 32 azira amashusho yakoreye Perezida Museveni. Edward Awebwa, w’imyaka 24, nawe yari yarakatiwe imyaka 6 azira amagambo ashinjwa kuba yuzuyemo urwango n’amakuru y’ibinyoma ku muryango wa Perezida.