Umutoza watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) , Mashami Vincent, yamaze gusinyira Dodoma Jiji Football Club nk’umutoza mushya.
Ni umutoza watangajwe kuri uyu wa Gatatu wa tariki 06 Kanama 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe nyuma y’uko impande zombi zumvikanye kuri byose bakiyemeza gukorana mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Mashami Vincent yari amaze iminsi atandukanye n’ikipe ya Police FC nyuma y’imyaka itatu bari kumwe aho yasimbuwe n’umunya-Tuniziya Ben Moussa.
Mashami Vincent atoza Police FC yegukanye ibikombe bibiri harimo icy’Amahoro mu mwaka 2022 ndetse n’igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup”.
Ikipe agiye gutoza ‘Dodoma Jiji Football Club’ yabaye iya 12 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzaniya umwaka w’imikino 2024-2025 n’amanota 34 ikaba indi ikipe agiye gutoza nyuma ya Police FC, APR FC, Isonga FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.
Iyi kipe iherereye mu murwa mukuru wa Tanzaniya ‘Dodoma’ ikaba ikinira kuri sitade ya Jamhuri yakira abafana bangana n’ibihumbi 30,000.
Ikipe ya Dodoma Jiji Football Club kuri ubu ifitwe na The City Council of Dodoma imaze iminsi inasinyisha abakinnyi batandukanye izakoresha mu mwaka mushya w’imikino 2025-2026.