Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Moscou.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatatu, ni mbere y’itariki ntarengwa ya Perezida Donald Trump yo gusaba ko hagera ku masezerano y’amahoro, bitaba ibyo hakajyaho ibihano bikomeye ku Burusiya.
Nk’uko byatangajwe na Kremlin, iyi nama yabaye mu ibanga rikomeye kandi kugeza ubu nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byo abayitabiriye baganiriyeho.
Gusa, byemejwe ko Witkoff yabanje no guhura na Kirill Dmitriev, uhagarariye Perezida Putin mu biganiro by’amahoro muri Turukiya ndetse no mu biganiro hagati y’Uburusiya na Amerika mu bihe bishize.
Dmitriev amaze kuba umuntu w’ingenzi mu rugendo rutoroshye rwo gusoza intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya mu nzira y’ibiganiro, nubwo kugeza ubu nta gisubizo kirambye kiraboneka.
Perezida Donald Trump, wagiye ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka, yagaragaje ko atazihanganira gukererwa kw’amasezerano y’amahoro. Yatangaje ko naramuka atabonye igisubizo gifatika ku ntambara hagati ya Moscou na Kyiv mbere yo ku wa Gatanu, azashyiraho ibihano bikomeye.
Muri byo harimo n’ibihano ku bihugu bikorana ubucuruzi n’Uburusiya nk’Ubushinwa n’Ubuhinde, ibyo yise “secondary tariffs”. Witkoff, usanzwe ari umuherwe mu by’ubutaka, ntabwo afite uburambe mu bya dipolomasi. Kuba ari we woherejwe i Moscou byakomeje guteza impaka, bamwe bamushinja kuba adafite ubushobozi bwo guhagararira Amerika mu biganiro bikomeye nk’ibi.
Gusa amafoto yasakajwe n’ibitangazamakuru byo mu Burusiya yagaragaje Witkoff na Putin baseka, banahererekanya ibiganza, mu cyumba kirimbishije zahabu ikimenyetso cy’uko hari icyizere, nubwo ari ibisanzwe mu macenga ya Politiki
Trump, ubwo yabazwaga icyo Witkoff yajyanye i Moscou, yasubije mu magambo akomeye agira Ati: “Nibahagarike kwica abantu.” Ni amagambo agaragaza ko umuvuduko w’ibi biganiro utamushimishije.
Kugeza ubu, intambara imaze imyaka irenga itatu n’igice irakomeje, kandi imirwano ku mpande zombi irakomeje kwica abaturage. Umujyi wa Kyiv uherutse kugabwaho igitero mu cyumweru gishize gihitanye abantu 32 , nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa gisirikare bw’uyu mujyi.
Muri Zaporizhzhia, abandi babiri bishwe naho 12 barakomereka ubwo igitero cyagabwaga ku kigo cy’ikiruhuko. Nubwo Trump yari yaratangaje ko ashobora kurangiza intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine mu munsi umwe, uko iminsi igenda yicuma niko n’amagambo ye akomeza kugenda arushaho gukomera bigaragara ko amasezerano atari hafi.
Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera, Amerika yongeye kwemeza igurishwa ry’imbunda n’inkunga ya gisirikare ifite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari kuri Ukraine. Ibi byaje nyuma y’ikiganiro cyihariye hagati ya Trump na Zelensky, aho banaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’indege z’intambara zitagira abapilote .