Ku itariki ya 8 Nzeri 2025, nibwo hazatangazwa ku mugaragaro abatwaye ibihembo bya MTV Video Music Awards (VMAs) ku nshuro yayo ya 41, ibi birori bikazabera i New York, muri USB Arena.
Kuri iyi nshuro, Lady Gaga yongeye kwerekana ko ibihembo asa nk’uwabigize ibye nyuma yuko uyu muhanzikazi w’icyamamare ashyizwe mu byiciro 12 by’abahatanira ibi bihembo[ nominations ], bikamugira uwa mbere ubikoze mu mateka y’ibi bihembo.
Uyu muhanzikazi ni inshuro ya gatatu yikurikiranya ayoboye abandi mu byiciro byinshi. Akurikiwe na Bruno Mars uhatanye mu byiciro 11, naho Kendrick Lamar agakurikiraho n’ibyiciro 10.
Mu mibare y’agateganyo iherutse gushyirwa hanze n’ubuyobozi bwa MTV, igaragaza uko aba bahanzi barimo gutorwa icyo gihe yerekanaga ko aba bonyine ari bo bagize amajwi icyenda kuzamura mu gihe abandi barimo Rosé na Sabrina Carpenter nabo babashije kugera ku majwi umunani buri wese, ari mu gihe Ariana Grande na The Weeknd bafite arindwi, Billie Eilish afite atandatu, Charli xcx atanu, naho Bad Bunny, Doechii, Ed Sheeran, Jelly Roll, Miley Cyrus na Tate McRae bahuriye ku majwi ane buri wese.
Mu cyiciro gikomeye cy’indirimbo ifite amashusho meza ‘ Video of the Year’, harimo amashusho y’indirimbo nka:
- “Brighter Days Ahead” ya Ariana Grande
- “Birds of a Feather” ya Billie Eilish
- “Not Like Us” ya Kendrick Lamar
- “Die with a Smile” ya Lady Gaga na Bruno Mars
- “Apt.” ya Rosé na Bruno Mars
- “Manchild” ya Sabrina Carpenter
- “Timeless” ya The Weeknd na Playboi Carti
Abahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza ‘Artist of the Year’ ni Bad Bunny, Beyoncé, Kendrick Lamar, Lady Gaga, Morgan Wallen, Taylor Swift na The Weeknd.
Ibyiciro bishya bibiri byongerewe muri uyu mwaka ni: Best Country na Best Pop Artist, aho harimo amazina azwi nka Chris Stapleton, Morgan Wallen, Justin Bieber, Miley Cyrus n’abandi.
Bitewe n’uburyo MTV VMAs ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere umuziki w’isi, ibi birori ntibitegurwa gusa mu rwego rw’imyidagaduro, ahubwo ni umwanya wo gutanga icyubahiro ku bahanzi bahanze udushya, bagaragaje ubuhanga mu mashusho, umuziki n’ubutumwa byabo.