Minisitiri w’Intebe wa Kambodiya, Hun Manet, kuri uyu wa Kane wa tariki 07 Kanama 2025, yavuze ko yatanze Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’umukandida ku gihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, amushimira “ubuyobozi buhambaye” mu guhagarika amakimbirane ku mupaka wa Kambodiya na Tayilande.
Hun Manet yatangaje aya makuru mu butumwa yashyize kuri Facebook mu ijoro ryo ku wa Kane, ashyiraho n’inyandiko yavuze ko yohereje ku Nama y’Abanyaburayi itanga igihembo cya Nobel, ashimira uburyo Trump “yitwaye nk’urugero rw’ibikorwa by’indashyikirwa mu kugabanya ubushyamirane mu bice by’isi bifite umutekano muke cyane.”
Yakomeje agira Ati: “Iyi myitwarire, yabashije guhagarika intambara yari kuzagira ingaruka zikomeye, yagize uruhare rukomeye mu kurinda ubuzima bwa benshi no gushyiraho inzira y’isubukurwa ry’amahoro.”
Guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, byaturutse ku kiganiro cyo ku wa 26 Nyakanga Trump yagiranye n’abayobozi ba Tayilande na Kambodiya, cyakurikiwe no kurangira k’ubusumbane mu biganiro byo kurangiza intambara ikomeye kurusha izindi zigeze kuba hagati y’ibi bihugu bituranyi mu mateka yavuba, nk’uko Reuters ibivuga.
Ibyo byaje gutuma ku wa 28 Nyakanga habaho amasezerano yo guhagarika imirwano, yemeranyijwe muri Maleziya. Ibihugu byombi byemeranyije ko bitazongera gusubira mu ntambara kandi ko bizemera kugenzurwa n’abahagarariye ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Aziya.
Muri rusange, abantu 43 birishwe, abandi barenga 300,000 bimurwa mu byabo n’intambara yamaze iminsi itanu, yatangijwe n’amasasu y’imbunda ntoya, ihita izamuka ikoreshwamo ibisasu bikomeye n’amasasu ya roketi, hanyuma Tayilande ikohereza indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-16 mu kugaba ibitero byo mu kirere.
Iri tangazwa ryari ritegerejwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wungirije wa Kambodiya icyumweru gishize yatangaje uyu mugambi, anashimira Trump kuba yaragabanyije umusoro ku bicuruzwa byinjizwa muri Amerika biturutse muri Kambodiya ukagera kuri 19%, uvuye kuri 49% wari witezwe, ngo “wari kurimbura uruganda rukora imyenda rw’ingenzi ku bukungu bw’iki gihugu.”
Ku rundi ruhande, Pakistan yatangaje muri Kamena ko izasaba ko Trump ahabwa igihembo cy’Amahoro cya Nobel kubera uruhare yagize mu gukemura amakimbirane yabo n’Ubuhindi, naho Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu kwezi gushize yavuga ko na we yamutanze nk’umukandida kuri iki gihembo.