Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Miami, ari kumwe n’umugore we Chioma Rowland aho agiye gukorera ubukwe bwe .
Bageze ku kibuga cy’indege kuri uyu wa gatanu, tariki 8 Kanama 2025, aho bari mu ndege yihariye itatse indabo z’uburabyo n’intebe yihariye yanditseho ijambo “MRS” ikimenyetso kigaragaza ko ubukwe buri hafi ; aba bombi bakirijwe indabo n’ubwuzu budasanzwe .
Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na Davido ubwe, berekanye uburyo bari bishimye kandi batekanye, bagenda berekeza Miami.
Uyu muhanzi wamenyakanye mu ndirimbo nka ‘Available’ yongeyeho n’ifoto ye ari wenyine, yerekana ko ageze muri uwo mujyi usanzwe uzwiho kwakira ibirori by’ab’icyubahiro.
Amakuru aturuka mu muryango wa Davido aravuga ko ubukwe bushobora kuba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nubwo itariki nyirizina itarashyirwa ahagaragara.
Guverineri wa Leta ya Osun, Senateri Ademola Adeleke, akaba nyirarume wa Davido, nawe yamaze kugera muri Amerika nk’uko byemejwe n’umuvugizi we, Olawale Rasheed.
Urukundo rwa Davido na Chioma rwanyuze mu bihe byinshi bitavuzweho rumwe kuva batangira gukundana. Nyuma y’uko basezeranye mu mategeko mu 2023, bakomeje gutera intambwe zidasanzwe mu mibanire yabo.
Kurundi ruhande aba bagiye bahura n’ibigeragezo bikomeye birimo urupfu rw’umwana wabo w’imfura Ifeanyi mu 2022, ariko baje kongera kwiyubaka bakanabyara impanga mu 2023.
Mu mezi ashize, Davido yatangaje ko impeta ya Chioma y’ubukwe igura nk’imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Rolls-Royce, ibintu byatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga.
UMUTSINZI REPORTS.