Umwongereza , w’imyaka 18 , Ethan Nwaneri, yasinye amasezerano mashya y’imyaka itanu muri Arsenal, agomba gutuma aguma muri iyi kipe y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza [Premier League] kugeza mu mpeshyi ya 2030.
Amasezerano ye yari ateganyijwe kurangira muri Kamena 2026, ariko ubuyobozi bwa Arsenal bwihutiye kongeraho indi myaka ine, nyuma y’uko uyu musore agaragaje ubushobozi buhebuje mu mwaka w’imikino ushize.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ry’ikipe, Nwaneri yavuze ko gusinya amasezerano mashya ari ibintu bifite igisobanuro gikomeye kuri we.
Aho yagize Ati: “Bivuze byose kuri njye. Ndishimye cyane kuba narabigezeho. Hano ni ho ntekereza ko ari iwacu, kandi ni ho nzakura neza kurusha ahandi hose.”
Yunzemo Ati: “Uyu niwo mwaka numva nk’umwaka wanjye wa mbere w’ukuri, ndi mu ikipe nkuru. Nditeguye gutanga byinshi no gufasha ikipe.”
Uyu mukinnyi wo hagati uca ku mpande, yakoze amateka mu 2022 ubwo yakinaga bwa mbere muri Premier League afite imyaka 15 n’iminsi 181, ari nawe muto wabigezeho kuva iyi shampiyona yatangira.
Mu mwaka ushize wa 2024-25, yagaragaye mu mikino 37 muri rusange, atsindamo ibitego icyenda.
Nwaneri yanashimangiye impano ye ubwo yafashaga ikipe y’igihugu y’Abatarengeje imyaka 21 y’u Bwongereza kwegukana igikombe cy’u Burayi cyabereye muri Slovakia muri Kamena.