Ikipe ya Newcastle United iri hafi kurangiza isinyishwa ry’umukinnyi wo hagati wa Aston Villa, Jacob Ramsey, ku masezerano agomba kuba afite agaciro k’agera kuri miliyoni 40 z’amayero.
Nk’uko amakuru dukesha umunyamakuru wa siporo wa BBC Sport, Sam Mokbel, ngo guhera ku wa Gatatu, ibiganiro hagati y’amakipe yombi byari bigeze kure, kandi impande zombi zari zemeranyijwe iby’ingenzi ku masezerano y’ibanze.
Jacob Ramsey, ufite imyaka 24 y’amavuko, asigaje gusa kurangiza ibisabwa birimo isuzumwa ry’ubuzima kugira ngo ahabwe ikaze kuri sitade y’aba- Magpies nkuko bakunze kubatazira “St James’ Park”.
Iyi nkuru ije mu gihe Villa yitegura kwakira Newcastle kuri uyu wa Gatandatu ku isaha yi saa saba n’igice(13:00PM), mu mukino wa mbere wa Premier league y’uyu mwaka ku mpande zombi.
Ramsey, wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 21, yinjiye mu ikipe nkuru ya Aston Villa mu mwa 2019.
Kuva ubwo, amaze kuyitsindira ibitego 17 mu mikino 167, ndetse yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bakoreshwaga na Unai Emery mu mwaka ushize w’imikino.
Mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe, Newcastle yanasinyishije rutahizamu Anthony Elanga wakiniraga Nottingham Forest n’umukinnyi wo hagati ariko mu mutima w’ubwugarizi Malick Thiaw imukuye muri AC Milan.
Ntabwo ari aba gusa ikipe y’Umwongereza Eddy Howe imaze kwinjiza muri iri gura n’igurisha ry’impeshyi, kuko iherutse no kwibikaho umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Aaron Ramsdale aturutse muri Southampton ku ntizanyo y’umwaka umwe.
Nubwo byumvikana ko Newcastle isa nk’iyiteguye neza umwaka mushya w’imikino bijyanye nuko ibonye umusimbura mwiza wa Sean Longstaff werekeje mu ikipe ya Leeds United ariko kugeza ubu hakomeje kwibazwa ahazaza h’umunya-Suwede ubatakira , Alexander Isak uherutse gutangaza ko ashaka gusohoka nubwo aho yifuza kwerekeza bigaragara ko batiteguye kwishyura igiciro basabwa .