Abantu barindwi nibo bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu mirwano ikomeye yabaye ku wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025, hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za CODECO na CRP, mu duce twa Iga-Barrière, Lindji na Lopa, mu ntara ya Ituri.
Amakuru yizewe aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko iyo mirwano yasize abagera kuri 20 bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’izo nyeshyamba zininjira ahari ibigo by’impunzi hafi y’ahitwa Lopa.
Abatangabuhamya bavuga ko izi nyeshyamba zasahuye amaduka, zitwika amazu agera kuri 28, zirasa n’abaturage benshi, bamwe zirabica abandi zirabakomeretsa.
Abaturage bari batangiye gusubira mu byabo nyuma y’igihe kinini bahunze, bongeye gufata inzira, bahungira i Bunia n’ahandi baturanye.
Ku rundi ruhande, abaturage bamwe barashinja ingabo za Leta [FARDC] kwihorera cyangwa kutagira icyo zikora ngo zikumire ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ariko igisirikare cya FARDC kibihakana kivuye inyuma, kivuga ko kiri gukora ibishoboka byose mu kurwanya izo nyeshyamba.
Kuva ku wa Mbere w’icyumweru, ingabo za Leta zari zatangiye ibikorwa byo guhiga Thomas Lubanga ushinjwa kuyobora uyu mutwe n’abamuyobotse mu duce twa Kombu, Ikpa na Lopa.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba Leta ya Congo n’inzego z’umutekano gufata ingamba zihamye zo kurinda abaturage no kubasubiza icyizere bahoranye cy’uko igihugu cyabo gishobora kubarinda.