Mu masaha 48 ashize, imvura idasanzwe yaguye mu majyaruguru ya Pakistan yahitanye abantu 321, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubutabazi kuri uyu wa Gatandatu.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza muri leta ya Khyber Pakhtunkhwa yerekana ko muri iyi ntara honyine hapfuye abantu 307.
Abandi icyenda bishwe n’iyi myuzure mu gace ka Kashmir kashyizwe mu maboko ya Pakistan, mu gihe batanu bishwe mu karere ka Gilgit-Baltistan gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu.
Abenshi muri aba bantu bishwe n’inkangu ndetse n’inzu zasenyutse kubera amazi menshi. Byongeye kandi, abandi bantu 21 bakomerekeye muri ibi biza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatanze impuruza ku baturage bo mu majyaruguru ya Pakistan, kibasaba gufata ingamba z’ibanze zo kwirinda, kuko imvura ikomeje kugwa ku muvuduko udasanzwe.
Mu gace ka Buner, kari mu misozi ya Khyber Pakhtunkhwa, hatanzwe amakuru y’uko amazu menshi yatwawe n’amazi, hakaba hakiri igikorwa cyo gushakisha abarokotse.
Nk’uko Mohammad Suhail, umuvugizi w’abashinzwe ubutabazi yabitangaje, abakozi b’inkambi z’ubutabazi bakomeje gushakisha ababa bagihumeka.
Kugeza ubu, mu cyumweru kimwe gusa, abantu bagera kuri 633 bamaze kugwa mu biza byatewe n’imvura nyinshi mu majyaruguru ya Pakistan.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ibi biza bikunze kuboneka cyane mu duce twegereye imisozi ya Himalaya, ndetse no mu gace ka Pakistan y’amajyaruguru, ahakunze kugwa imvura idasanzwe .
