Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye bikomeye ibikorwa by’imirwano byongeye kubura hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za AFC/M23 mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Binyuze ku rubuga rwe rwa X , Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Amerika ushinzwe ibibazo by’umugaba wa Afurika, yasabye impande zose kubahiriza agahenge kemeranijwe . Aho yagize Ati: “Dukeneye ubufatanye buhamye ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro rizagere ku ntego.”
Boulos yashimangiye ko ibikorwa by’urugomo bigaragara muri utwo duce byangiza intambwe yari imaze guterwa mu rugendo rwo kugarura amahoro n’iterambere muri Kongo.
Hashize iminsi havugwa ubushyamirane bukabije hagati y’ingabo za leta [FARDC], inyeshyamba za AFC/M23 ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo na Wazalendo, aho bakunze kugaba ibitero nyuma y’ivugururwa ry’amasezerano ya Doha, yemejwe hagati ya guverinoma ya Congo n’inyeshyamba za M23.
Ibi bikorwa by’imirwano bimaze gutuma abaturage benshi bava mu byabo, cyane cyane mu duce twa Bwito mu karere ka Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.
Aha kandi hanagaragaye ihunga ry’abaturage ridasanzwe kubera imirwano hagati ya M23, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’abakekwaho kuba ari abasigaye mu mutwe wa FDLR.
Abayobozi bo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru barasaba impande zishyamiranye kubaha uburenganzira bwa muntu no kurinda ubuzima bw’abaturage. Banasaba imuryango mpuzamahanga, irimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ICGLR ndetse na Guverinoma ya Congo gushyira imbaraga mu kurengera aba baturage bari mu kaga.