Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, umwe mu basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro mu Rwanda [UNAMIR] waturutse muri Ghana mu 1994 , yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 30, ari kumwe n’abandi batandatu bahoze muri iyo misiyo.
Biteganijwe ko urugendo rwabo rwatangiye tariki ya 15 Kanama 2025, ruzasozwa ku ya 20 Kanama 2025.
Muri uru rugendo , basuye ahantu hatandukanye habareye amateka akomeye , banasangiza Abanyarwanda ubuhamya bwabo ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwa 1994.
Maj Gen Yaache yavuze ko yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, Jenoside itangira muri Mata. Nubwo ibihugu byinshi byahise bikura ingabo zabyo i Kigali nyuma y’iyicwa ry’Ababiligi 10, Ghana na bimwe mu bihugu bya Afurika birimo Senegal, Mali na Congo, byahisemo kubagumisha mu Rwanda.
Aho Maj Gen Yaache yagize Ati : “Ntitwasigaye kubera ko twari dufite intwaro zikomeye cyangwa amabwiriza asobanutse. Ahubwo twari dufite umutima. Hari ikintu cyatugumishije hano, kirenze amategeko.”
Yagarutse ku byamubabaje cyane, aho yavuze ko yabonye insengero zihinduka ibyumba by’ubwicanyi, agahora yumva urusaku rw’abana n’abakuze barira, ndetse n’impumuro y’urupfu ikabahora mu bihaha.
Yaboneyeho kunenga isi yose, by’umwihariko ibihugu byatezutse, aho yavuze ko kutagira icyo bakora byari uguca ukubiri n’ubumuntu. Ariko anashimangira ko icyemezo cya Ghana cyari gishingiye ku mutima n’ukwiyemeza kw’abantu batashakaga kurebera gusa.
Yagarutse cyane ku gihe yasimbutse urupfu ubwo yarokoraga abantu barenga 160 bari bagizwe imbohe muri Hotel des Mille Collines.
Ati : “Twari twatangiye saa mbiri n’igice za mu gitondo, tugeze kuri hoteli hafi saa yine z’ijoro. Twari dufite intego imwe: kutareka aba bantu ngo bicwe.”
Mu butumwa bwe asoza, yagize Ati: “Abacitse ku icumu, mwagize ubutwari bukomeye bwo guhitamo kubaho, kubabarira no kongera kwiyubaka. Twari hano, twabonye ibyabaye. Ntidukwiye guceceka. Jenoside yarabaye, kandi ni icyasha ku bantu, ku mahanga, no ku mutima w’ubumuntu.”