Mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza waberaga kuri sitade ya Villa Park, ikipe ya Newcastle United yananiwe gutsinda Aston Villa yari isigaye ikina ari abakinnyi 10 gusa mu minota 24 ya nyuma.
Uyu mukino wasize ibibazo byinshi byo kwibazwa ku ruhande rw’abasore ba Eddi Howe batagaragaje impinduka zifatika nubwo bari bafite amahirwe menshi yo gutsinda.
Alexander Isak, rutahizamu w’ingenzi wa Newcastle, ntiyagaragaye muri uyu mukino kubera amakuru avuga ko ashaka kujya muri Liverpool mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga.
Kubura kwe kwagaragaye cyane kuko ubusatirizi bwa Newcastle bwabuze ubukana busanganwe mu gihe bumufite, n’ubwo Anthony Gordon na Anthony Elanga babonye amahirwe yo gushyira ikipe yabo imbere muri uyu mukino, ariko bikarangira batereye inyoni.
Ku rundi ruhande ariko, Aston Villa ya Unai Emery yari yitwaye nabi mu gice cya mbere, aho itigeze itera n’umupira n’umwe ugana mu izamu. Ibi byabaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya Premier League kuba ikipe iri ku kibuga inanirwa gutera mu izamu mu minota 45 y’umukino kuva muri Gicurasi 2024, ubwo nanone yari yakiriye Manchester City.
Nyuma y’akaruhuko k’igice cya mbere ,aba basore b’i Birmingham bagarutse mu mukino ubona ko bashaka kwihagararaho.Boubacar Kamara na Ollie Watkins bagerageje gushakira igitego Villa ariko umuzamu Nick Pope wa Newcastle arabagoboka.
Icyakora, ibyiringiro bya Villa byo kwegukana amanota atatu byatangiye kuyoyoka ubwo Ezri Konsa yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukurura Gordon wari usigaye yonyine kandi ajyiye kwinjira mu rubuga rw’amahina.

Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa ku mpande zombi .Ku ruhande rwa Newcastle, umutoza Eddie Howe yagaragaje ko n’ubwo Isak ashobora kugenda, abakinnyi be bafite umutima umwe kandi biyemeje kwitanga.
Howe yemeje nubwo umusaruro w’amanota atatu utabaye mu ruhande rwabo bari bakoze ibishoboka byose, banerekana ubufatanye mbere y’umukino.
Ku munsi wa Kabiri wa Premier League ,ikipe ya Aston Villa izajya gukina na Brentford hanyuma yakire Crystal Palace mbere y’uko ukwezi kurangira mu gihe Newcastle izakira Liverpool, ikipe Isak yifuza kwerekezamo, mbere yo kwerekeza mu gace ka Leeds kwesurana na Leeds United .