Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy hamwe n’abayobozi b’u Burayi barahura na Donald Trump i Washington kuri uyu wa Mbere wa tariki 18 Kanama 2025, mu biganiro byo kugerageza kugena amasezerano y’amahoro, mu gihe hari impungenge ko Perezida wa Amerika ashobora gusaba Kyiv kwemera ibisubizo bifitiye akamaro Moscow.
Abayobozi b’u Bwongereza, Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani, Finland, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse na NATO, byitezwe ko bagomba gushyigikira bikomeye Zelenskiy muri iki gihe gikomeye cya dipolomasi mu ntambara no kwirinda ko hasubira kuba amahane yabaye hagati ya Trump na Zelenskiy ubwo bahuraga muri Gashyantare ya 2025.
White House yatangaje ko Trump aza kubanza guhura na Zelenskiy saa moya na 15 (17:15 GMT) hanyuma akaza guhura n’abayobozi bose b’u Burayi saa tatu (19:00 GMT) muri White House.
Nyuma yo kwakira Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin muri Alaska ku wa Gatanu, Trump yavuze ko amasezerano akwiye kugerwaho kugira ngo hasozwe iyi ntambara imaze amezi 42 yishe abarenga ibihumbi n’ibihumbi n’abandi miliyoni ikabamenesha.
Trump yagize Ati: “Perezida Zelenskyy wa Ukraine ashobora guhita asesa iyi ntambara na Russia ako kanya niba abishaka, cyangwa agakomeza kurwana,” yabivugiye kuri Truth Social, akoresheje inyandiko yihariye y’izina rya Zelenskiy.
Nyamara Zelenskiy yamaze kugaragaza ko yanze mu buryo bugaragara ibyifuzo bya Putin, birimo gusaba Ukraine kurekura agace gasigaye k’Uburasirazuba bwa Donetsk, aho igifite nka kimwe cya kane cy’ako karere.
Yagize Ati: “Dukeneye ibiganiro nyabyo, bivuze ko tugomba gutangirira aho umurongo w’urugamba uri ubu,” abivugiye i Bruxelles ku Cyumweru, yongeraho ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cye ritamwemerera gutanga ubutaka.