Ubutegetsi bwa Burkina Faso buyobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré bwirukanye ku butaka bwabwo Madamu Carol Flore-Smereczniak, wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (Loni), nyuma y’uko atangaje raporo ikomeye ivuga ku kwinjizwa kw’abana bo muri iki gihugu mu mitwe y’iterabwoba.
Iyo raporo, yashyizwe ahabona muri Werurwe 2025, igaragaza ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, abana basaga 2,000 binjijwe mu mitwe y’iterabwoba, aho bahohoterwa haba ku mubiri no mu buryo bushingiye ku gitsina, ndetse bagakoreshwa mu bikorwa by’urugomo.
Raporo yateguwe na Flore-Smereczniak, wari umaze umwaka n’igice agiye muri Burkina Faso, nyuma yo gusimbura undi muyobozi wa Loni nawe wirukanywe.
Iyi raporo yateje impaka ndende, kuko ubutegetsi bwa Burkina Faso bayamaganye buvuga ko yakozwe nta burenganzira yasabiwe, bityo amakuru arimo akaba adashobora kwizerwa.
Mu itangazo rya leta, hagaragajwe ko iyo raporo ishingiye ku makuru adafite ishingiro, kandi yakozwe mu buryo bwo kwibasira igihugu no gusibanganya ibikorwa byiza bimaze kugerwaho mu rugamba rwo guhashya iterabwoba.
Ibi bije mu gihe umutekano muri Burkina Faso ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho imitwe y’iterabwoba imaze imyaka irenga icumi ikorera mu gihugu hagati no mu majyaruguru.
Guverinoma ya Traoré yagiye ishinja ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga kutumva uburyo bushya igihugu kiyobowe bujyana no kwishakamo inzira zo gukemura ibyo bibazo.