Imibare mishya yatangajwe n’imiryango ya sosiyete sivile muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yagaragaje ko umubare w’abahitanywe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru gishyira ku wa mbere, tariki ya 18 Kanama 2025, muri teretwari ya Bunyakiri, mu karere ka Kalehe, Intara ya Kivu y’Epfo, wiyongereye uva ku bantu umunani ugera ku bantu cumi n’umwe .
Nk’uko byemejwe n’abakuriye ibikorwa by’ubutabazi, ku munsi wakurikiye iyo mvura, habonetse indi mirambo itatu mu bice bitandukanye by’iyi teretwari.
Imirambo ibiri yabonetse mu gace ka Bututa/Chabondo, ine muri Kichanga, indi ibiri mu gace ka Kambegete muri komine ya Kalima, mu gihe indi itatu yabonetse muri Maibano, mu midugudu ya Buloho.
Uretse abapfuye, hari n’abandi benshi bakomeretse bikomeye, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Bunyakiri ndetse no ku kigonderabuzima cya Chinganda.
Iyo mvura yagize ingaruka mbi ku mitungo y’abaturage. Inzu nyinshi zasenywe n’umuyaga ukaze, zimwe zinavaho ibisenge.
Ikindi kibazo gikomeye cyatewe n’iyi mvuro ni uko umuhanda uzwi nka National Road 3 cyane cyane igice cyawo gica mu gace ka Miti ugakomeza muri Hombo cyangijwe bikomeye n’inkangu, bituma kugera ku isoko ry’ubucuruzi rya Bunyakiri bigorana cyane.
Kubera uburemere bw’ibi byago, abatuye Bunyakiri bafatanyije n’abandi bakozi b’ubutabazi batangije ibikorwa byo gusibura imihanda no gukuraho ibitaka ku wa kabiri tariki ya 19 Kanama, mu rwego rwo kongera gufungura umuhanda no kugarura ubuhahirane.
Bunyakiri izwi nk’ahantu hafatiye runini urwego rw’ubuhinzi muri Kalehe, cyane cyane mu gutanga umusaruro ugera ku masoko y’ i Bukavu. Uretse ibyo, iyi santeri ifatwa nk’inzira y’ingenzi ihuza Bukavu na Kisangani, bityo gufungura umuhanda byihuse bikaba ari ikintu cyihutirwa cyane.