Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 ishize intambara ya kabiri y’isi irangiye, Leta y’u Bushinwa yatangaje ko mu kwezi gutaha izakora akarasisi ka gisirikare gakomeye mu murwa mukuru wa Beijing.
Ni umuhango uteganyijwe kuba ku ya 3 Nzeri, aho uzitabirwa na Perezida Xi Jinping ndetse n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino ku isi, barimo na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ingabo z’Igihugu cy’u Bushinwa, aka karasisi kazagaragaza ubuhanga n’udushya twinshi mu bikoresho bya gisirikare, harimo indege z’intambara n’izo kurasa ibisasu karahabutaka, imodoka z’intambara zigezweho ndetse n’imbunda nshya zitari zarigeze zigaragazwa mbere. Bongeraho ko ibikoresho byose bizamurikwa byakorewe imbere mu gihugu kandi biri gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare bya buri munsi.
Ibinyamakuru bya Leta y’u Bushinwa byatangaje ko ibikoresho bizagaragazwa bizaba bigabanyije mu matsinda y’intambara nk’uko byagenda mu ntambara nyakuri, harimo ingabo zo ku butaka, izo mu mazi no mu kirere.
By’umwihariko, Global Times, kimwe mu binyamakuru bikorana bya hafi na Leta, cyavuze ko aka karasisi kazaba kagizwe n’ibikoresho bya rutura birimo indege z’intambara zitwawe n’ubwato, indege zigezweho z’intambara n’amatanki afite ubushobozi buhanitse mu bijyanye no kurasa kure.
Aka karasisi kazaba ku nshuro ya Kabiri, u Bushinwa mu rwego rwo kwibuka isezera ry’ingabo z’u Buyapani mu 1945. Akambere kabaye mu mwaka 2015. Bivugwa kazamara iminota 70, aho amatsinda 45 y’ingabo azanyura imbere ya Perezida Xi mu kibuga cya Tiananmen.
Abasesenguzi b’umutekano mpuzamahanga n’intumwa za gisirikare z’amahanga biteze kureba ubushobozi bushya bwa gisirikare bw’u Bushinwa, cyane cyane ku bijyanye n’ibikoresho byo kurwanya indege nto zitagira abazitwaye (drones), indege zitahura ibyago mbere y’uko biba, n’ibitwaro bifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa hypersonique.