Ihuriro Alliance Fleuve Congo(AFC)/M23 rirwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryatangaje ko nta mucanshuro uzongera gusohoka mu mutekano muri iki gihugu nk’uko byagenze mu bihe byatambutse mu gihe bari kwiyongera ubutitsa muri iki gihugu.
Ni mu itangazo iri huriro ryanyujije ku rukuta rwayo rwa X(Twitter) kuri iki cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ndetse ryemeza ko bibangamiye igarurwa ry’amahoro asesuye.
AFC yanditse igira Iti: “Kuva saa sita (12h00) kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Kanama 2025, izo ngabo, zigizwe n’abacanshuro b’abanyamahanga, ziri kugaba igitero cyibasiye uturere dutuwe cyane twa
Kadasomwa no mu nkengero zaho, ndetse n’ibirindiro byacu”.
Bakomeza bagira Bati: “Bitandukanye n’ibyabereye i Goma, aho abacanshuro babarirwa mu
magana bemerewe gusubira iwabo badahanwe nyuma yo kwica abenegihugu bacu, ibikorwa byabo bishya by’ubwicanyi ntibizabemerera gusubirayo mu
mutekano.”
Ibi byose biri kuba , AFC, yemeza ko bitwara ubuzima bw’abaturage ndetse abandi bakavanwa mu byabo n’intambara mu gihe hari ibiganiro byo kurangiza intambara no kugarura amahoro arambye mu karere.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, nibwo abacanshuro barenga 280 bakomoka muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda basubiye iwabo bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira. Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bafashaga Ingabo za FARDC mu kurwanya umutwe wa M23 kuva mu mwaka 2022.