Mu ijoro ryatunguye abatari bake, ikipe ya Manchester United yahuye n’akaga gakomeye ubwo yasezererwaga na Grimsby Town mu gikombe cya Carabao, nyuma yo gutsindirwa muri penaliti 12-11.
Iyi ntsinzi ya Grimsby, ikipe yo mu cyiciro cya kane mu Bwongereza [League Two], byatumye benshi bibaza ku hazaza h’umutoza mushya Ruben Amorim ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi be.
Manchester United yagaragaje intege nke uhereye ku munota wa mbere. Mu minota 30 ya mbere, yari imaze gutsindwa ibitego bibiri kandi ntacyo yari ikibasha kwerekana mu kibuga. Amorim ubwe yemeye ko ikipe ye yari yatakaye burundu ndetse ashimangira ko hari ibintu bigomba guhinduka.
Aho yagize Ati: “Ibi ni nk’aho tugeze ku mpera. Ndumva ikipe ivuze byinshi uyu munsi. Twatangiye umukino tudafite imbaraga, twari twatakaye. Ni nk’aho ikipe imwe ari yo yari iri mu kibuga kandi ni yo yatsinze.”
Nubwo Bryan Mbeumo na Harry Maguire babashije kwishyura ibitego bibiri mu minota ya nyuma y’umukino basubiza ikipe mu mukino, penaliti ni zo zaje kwangiza byose kuri iyi ikipe y’I Carrington.
Matheus Cunha yagize amahirwe yo guhesha United intsinzi kuri penaliti yashoboraga kuba iya nyuma muri penaliti eshanu za mbere, ariko arayihusha.
Penaliti zakomeje guterwa neza ku mpande zombi kugeza ubwo Mbeumo yahushaga iya 12, agatera umupira ku mutambiko w’izamu, bituma Grimsby yegukana intsinzi itazibagirana mu mateka yayo.
Kuba Amorim yari yahinduye abakinnyi umunani ugereranyije n’abari batangiye umukino wa Fulham ntibyatanze umusaruro. Abakinnyi nka Benjamin Sesko wageze muri United avuye muri RB Leipzig ku kayabo ka miliyoni 74 z’amapawundi, ndetse na Onana wari ugarutse mu izamu, ntibabashije gukora icyo bari bitezweho.
Kuri iyi kipe yegukanye shampiyona y’u Bwongereza inshuro 20, gusezererwa gutya ni amateka mabi.