Imirwano yongeye kubura mu ntara ya kivu y’Epfo aho amakuru aturukayo avuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ziri kurwana n’iza Wazalendo.
Iyi mirwano yatangiye kuri uyu wa Kabiri wa tariki 26 Kanama 2025, igamije gushaka kugenzura agace gakora ku mupaka w’igihugu cy’Uburundi nk’uko amakuru abyemeza.
Wazalendo imaze igihe ishinja ingaboza za Congo kunanirwa gucunga neza Uvira byumwihariko agace ka Kavimvira kegereye umupaka w’u Burundi ndetse na Rugenge.
Nyuma y’iyo mirwano, hahise haba inama y’igitaraganya yahuje Guverineri n’abayobozi b’igisirikare muri aka gace, Wazalendo ndetse na sosiyete sivili ndetse abatangije iyo mirwano batabwa muri yombi.
Kuva AFC/M23 yakwigarurira imigi y’ingenzi ya Goma na Bukavu muri Kivu zombi, umugi wa Uvira wabaye indiri y’umuteka muke gusa kugeza ubu wagoswe na M23 ku buryo isaha n’isaha na wo ushobora kwigarurirwa.
Kugeza ubu nubwo hari inzira y’amahoro iri gutekerezwa kugira ngo izashyirwe mu bikorwa , umutekano muke ukomeje kwiganza mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse hakaba n’ibitero bya hato na hato ku butaka bwigaruriwe na M23.