Abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Senegal, Youssou Diagne ndetse na Fall Ngagne basesekaye mu Rwanda nyuma y’igihe bategerejwe.
Aba bombi bageze ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kanombe kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2025, aho biteganyijwe ko bagomba guhita basanga abandi bagatangira imyitozo hitegurwa umwaka mushya w’imikino.
Youssou Diagne ndetse na Fall Ngagne bishyuzaga Rayon Sports ari nabyo byatumye batitabira imyitozo hamwe n’abandi gusa nk’uko amakuru abyemeza yaje gukemura ibibazo bari bafitanye.
Youssou yishyuzaga 1500$ (agera kuri miliyoni 2,1 Frw) mu gihe Fall Ngagne yishyuzaga amafaranga y’uduhimbaza musyi tujyanye n’umubare w’ibitego yatsindiye Rayon Sports.
Fall Ngagne ni Umunya-Senegal upima metero 1 na santimetero 84 mu burebure, yakiniye FK Viagem Pribram mu cyiciro cya kabiri muri Repubulika ya Czech, Generation Foot y’iwabo ndetse na Ittihad Tangier yo muri Maroc 2021-2022.
Youssou Diagne we yamenyekanye mu makipe nka Ittihad Zemmouri de Khémisset yo mu cyiciro cya kabiri muri Maroc kuva 2021 ndetse yari na kapiteni wayo ku myaka 27 y’amavuko.