Mu mujyi wa Lviv uri mu burengerazuba bwa Ukraine, haravugwa agahinda kenshi nyuma y’urupfu rwa Andriy Parubiy, wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, wishwe arashwe ku manywa y’ihangu. Ibi byatangajwe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Amashusho hataramenyekana uwayafashe, ariko yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umuntu wambaye nk’uko abakozi bo mu kigo cy’ubucuruzi cya Glovo bambara, yegera Parubiy wari kumwe n’abandi ku muhanda, maze amukurikira mu mugongo amutunze imbunda , arangije ahita amurasa amasasu menshi.
Uwo muntu yahise ahunga akoresheje igare rikoreshwa n’amashanyarazi (e-bike). Polisi ya Ukraine yahise itangiza umukwabu ukomeye wo kumuhiga.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ubwo bwicanyi ari ubugizi bwa nabi budasanzwe ndetse yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Ati: “Turi gukoresha inzego zose z’umutekano n’ubushobozi dufite mu iperereza ryihuse kandi ryimbitse.”
Polisi ya Lviv yatangaje ko Parubiy yarashwe amasasu agera ku munani, aho yaguye ako kanya. Ibyo byanemejwe n’umuyobozi wa polisi yo muri aka gace Oleksandr Shliakhovskyi, wavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwari bwarateguwe neza .
Inzego z’ubushinjacyaha na zo zatangaje ko barimo gusuzuma impamvu zishobora kuba zabiteye, niba haba harimo n’uruhare rw’Uburusiya.
Parubiy, w’imyaka 54, yari umwe mu banyapolitiki bakomeye baharaniye impinduka mu gihe cy’imyigaragambyo yiswe Euromaidan yabaye mu mwaka 2014, yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Viktor Yanukovych washinjwaga gukorana bya hafi n’Uburusiya.
Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Yanukovych, Parubiy yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Igihugu Ishinzwe Umutekano n’Ingabo, mu gihe Ukraine yari imaze kwinjira mu ntambara n’abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya ndetse n’igihe Perezida Vladimir Putin yigaruriraga intara ya Crimea.
Mu mwaka 2022, ubwo Uburusiya bwatangizaga intambara yeruye kuri Ukraine, Parubiy yifatanyije n’ingabo z’ubwirinzi bw’igihugu.