Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko we na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bageze ku ntambwe yo gusobanukirwa ku cyakorwa ngo intambara yo muri Ukraine irangire.
Ibi yabitangaje nyuma y’inama yabereye muri leta ya Alaska mu kwezi gushize, aho bombi bahuye mu biganiro bifatwa nk’iby’ingenzi muri uru rugamba rwo gushyira iherezo iyi ntambara imaze imyaka itatu.
Putin ariko ntiyigeze avuga niba yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nk’uko Trump yabigaragaje nk’igice cy’ingenzi kiganisha ku mahoro.
Zelenskyy we yagaragaje ko hakenewe uburyo burambye bwo gutanga umutekano kuri Ukraine, ariko anashimangira ko intambara yaturutse ku myitwarire y’ibihugu by’uburengerazuba bwanze guhita byakira Ukraine muri NATO.
Avugira mu Bushinwa, aho yari yitabiriye inama y’umuryango w’ubufatanye wa Shanghai, Putin yongeye gushimira Ubushinwa n’Ubuhinde ku “muhate wo koroshya amakimbirane”.
Mu gihe Trump yigeze kuvuga ko ashobora kurangiza intambara “mu munsi umwe”, kuri ubu we na Putin bashyize imbere igitekerezo cy’amasezerano y’amahoro, aho Ukraine idakwiriye kwinjira muri NATO, ariko igahabwa “ubwirinzi buhagije” n’amahanga.
Icyakora, Zelensky yatangaje ko ibyo bidahagije, asaba ko ibyo biganirwaho byandikwa mu buryo bweruye kandi busobanutse.
Nubwo hari icyizere gito cy’amahoro, ibitero bya gisirikare ntibyahagaze. Mu cyumweru gishize, Uburusiya bwagabye igitero kinini kirimo indege zitagira abapilote na misile 629, cyahitanye abantu 23 muri Ukraine.
Ubudage n’Ubufaransa byahise bitangaza ko bigiye kongera igitutu kuri Moscow kugira ngo yemere inzira y’amahoro.
Mu gihe isi ikomeje gutegereza icyo Putin azatangaza ku byifuzo bya Trump na Zelensky, haracyari urujijo niba koko ibyo uku “gusobanukirwa” byavuzwe ari intangiriro y’amahoro cyangwa indi nzira nshya y’ubwumvikane.