Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwongeye kwigiza imbere igihe k’isubukurwa ry’urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza n’abandi baregwana, nyuma y’uko asabye ko abacamanza barimo kumuburanisha urubanza bahindurwa nyuma yo kubakemanga .
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Nzeri 2025 ubwo urubanza rwagombaga gukomeza, gusa Perezida w’urukiko yagaragaje ko Madame Ingabire ku wa 28 Kanama yari yasabye ko urubanza rusubikwa, agaragaza impamvu eshatu zirimo ko umwe mu bunganizi be ataraboneka.
Aho icyo gihe Ingabire yagize ati: “Murabizi ko nkeneye abanyamategeko babiri kubera uburemere bw’ibyaha nshinjwa, ariko umwe muri bo, ukomoka muri Kenya, ntaremererwa n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda gukorera hano, nibyo byatumye nsaba kongererwa igihe .”
Uyu munyapolitikekazi utavuga rumwe n’ubuyobozi buriho mu Rwanda yanongeyeho ko nta gihe gihagije yabonye cyo kwitegura kuko dosiye yayibonye ku nshuro ye ya mbere ku wa 20 Kanama 2025, kandi hakiri n’ikindi kirego afite mu Rukiko rw’Ikirenga ; ibi ni nabyo yahereyeho asaba ko Ingingo ya 106 y’Itegeko rigenga imigendekere y’imanza z’inshinjabyaha isuzumwa byaba ngombwa ikanahindurwa bitewe nuko isa nkaho hari ibikenewe kongerwamo.
Ubwo yari asabwe gusobanura impamvu z’iseswa ry’urubanza nk’uko yabisabwe, Ingabire yahise azamura ikindi kibazo, asaba ko abacamanza barimo bakurwa kuri dosiye ye, avuga ko mbere ari bo bari basabye gukorwa kw’iperereza ryaje kumushinja ibyo atakoze, bityo ko adashobora kumubonera ubutabera butabogamye imbere yabo.
Gusa Perezida w’urukiko yamusubije ko amategeko asaba ko usaba ko umucamanza ahindurwa abanza kubishyira mu nyandiko ibisaba mbere y’amasaha 24, kandi iburanisha rizasubukurwa nyuma y’uko urukiko ruzaba rwafashe umwanzuro kuri iyo nsaba.
Mu byaha Victoire Ingabire akurikiranyweho harimo: gushinga cyangwa kwifatanya n’umutwe w’abagizi ba nabi, gushishikariza abandi gukora ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kwanga no kurwanya inzego za leta, gutegura no kwitabira imyigaragambyo itemewe, no gukwirakwiza ibinyoma bigamije guharabika isura y’igihugu mu mahanga.
Ingabire yaje kongerwa muri uru rubanza mu 2024, nyuma yo guhuzwa n’abandi icyenda barimo Théoneste Nsengimana wakoreraga umuyoboro wa youtube witwa Umubavu TV na Sylvain Sibomana uvugwa nk’uhagarariye DALFA–Umurinzi.
.
Ubushinjacyaha bunavuga ko hari ibimenyetso birimo ubutumwa kuri WhatsApp, inyemezabwishyu, amajwi, ndetse n’ubuhamya bwa Boniface Nzabandora, wahoze amukorera, bivugwa ko ari we watanze amakuru yatangije iperereza kuri ibi byaha.
Harimo n’aho bivugwa ko Ingabire yagiranye ibiganiro na Cassien Ntamuhanga, ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, amuganiriza ku bijyanye no gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba irimo P5 na RUD-Urunana, iheruka gushinjwa igitero cyo mu Kinigi I Musanze cyabaye mu mwaka wa 2019.
Urubanza ruzakomeza nyuma y’icyemezo cy’Urukiko ku birego byatanzwe n’ubwunganizi bwe.