Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri [NESA] bwatangaje ko impamyabumenyi z’abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 zizatangira gutangwa mu Ukwakira.
Mu bizamini byakozwe n’abanyeshuri 106,079, abangana na 105,997 ni bo babashije gusohorerwa amanota,aho muri abo abanga na 94,409 batsinze . aba bangana na 89.1% by’abakoze bose, iki gipimo kikaba cyarazamutseho 10.5% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa NESA, Bernard Bahati yabitangaje, kugira ngo umunyeshuri ahabwe impamyabumenyi, agomba kuba yaragize nibura amanota 50% ku manota rusange.
Ku banyeshuri bigiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro [TVET], ndetse n’abiga uburezi, ibisabwa kugira ngo umunyeshuri ahabwe impamyabushobozi bisa nkaho byiyongereye,aho umukandida agomba kuba yaragize nibura 70% mu bizamini ngiro kugira ngo yemererwe impamyabumenyi.
Mu masomo y’ingenzi n’ay’inyongera, umukandida agomba kubona nibura 50% kugira ngo yitwe ko yatsinze. Ku masomo ngiro, cyane cyane mu mashami ya tekiniki n’imyuga, hateganywa amanota 70% kugirango afatwe nkaho yatsinze.
Umukandida uratanyuzwe n’amanota yabonye, asabwa kwegera umuyobozi w’ishuri yasorejemo akamufasha gusaba kongera kubarirwa amanota, naho abiyandikishije ku giti cyabo bakohereza ubusabe bwo gusubirwamo amanota kuri mudasobwa bifashishije urubuga rwa SDMS rwa NESA.
Ibi bigomba gukorwa bitarenze iminsi 30 uhereye igihe amanota yatangarijwe. Nyuma y’icyo gihe, sisitemu irafungwa, kandi ntibizashoboka gusaba gusubirwamo amanota nkuko Bernard yabitangaje.
NESA yibukije ko nta munyeshuri cyangwa umubyeyi wemerewe kugana ibiro byabo asaba gusubiramo amanota.
Ahubwo ko agomba kubisabira kuri interineti hanyuma ngo iyo basanze ubwo busabe nta shingiro bufite, umukandida ahabwa ubutumwa bugufi [SMS] bumumenyesha ko nta mpinduka zishobora gukorwa.
Ibisubizo byose bitangwa mu gihe kitarenze iminsi 60 uhereye igihe ubusabe bwakiriwe.NESA yatangaje ko itangwa ry’impamyabumenyi ritazahungabanywa n’abasaba ko amanota yabo asubirwamo, kuko ibi bizakorwa mu gihe cyagenwe.