Ruben Loftus-Cheek, umukinnyi wo hagati w’Umwongereza ukinira AC Milan, yavuze ko mu gihe kingana n’imyaka hafi irindwi atari mu ikipe y’igihugu,aho yatunguranye yemeza ko yari yaribagiwe burundu ibyo kongera gukinira Igihugu cye, ahubwo agahitamo kuba umufana nk’abandi bose.
Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yaherukaga gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu mukino wa gicuti bahuyemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ugushyingo mu mwaka wa 2018, nyuma yo gukina igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, aho bari bageze muri 1/2.
Mu 2019, Loftus-Cheek yagize imvune ikomeye y’Akagombambari ubwo yakiniraga Chelsea mu mukino wa gicuti bakiniye muri Amerika, mbere gato y’uko bakina umukino wa nyuma wa Europa League batsinzemo Arsenal ibitego 4-1. Iyo mvune yatumye asubira inyuma cyane, bituma asohoka mu bakinnyi bari batekerezwaga kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Aho yagize ati: “Nvunitse ubwo yari ndi mu bihe byange byiza cyane. Ariko nyuma yaho, ibintu byarahindutse, numva ntabasha kwisanga mu kibuga. Icyakora nari nkiri muto, mfite umwanya wo kugaruka. Sinacitse intege cyane.”
Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma y’iyo mvune, byamufashe imyaka igera kuri ibiri ngo yongere yumve ko yasubiye ku rwego rwe.
Aho yongeyeho ati :“Nari naramenyereye kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu kuko nari maze igihe kirekire ntarayijyamo. Nifuzaga kuguma gukina neza mu makipe yanjye meze nko kwiyerekana, ariko sinari ngitekereza ikipe y’igihugu—nari umufana gusa.”
Loftus-Cheek ahamya ko n’ubwo yari yaribagiwe ikipe y’igihugu, atigeze areka kwizera ko ashobora kongera kwisubiza umwanya we mu bakinnyi beza ku rwego mpuzamahanga.
Loftus-Cheek yinjiye muri AC Milan mu 2023, aho amaze gukina imikino 71 mu marushanwa yose, atsinda ibitego 11 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.