Perezida Donald Trump yatangaje ko Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gikomeye ku bwato bwavugwagaho kwambutsa ibiyobyabwenge mu nyanja ya Karayibe, ndetse abantu 11 barimo bahita bahasiga ubuzima.
Trump yavuze ko ubwo bwato bwari butwawe n’abagize umutwe w’iterabwoba ukorera muri Venezuela uzwi ku izina rya Tren de Aragua, kandi ngo bwari butwaye ibiyobyabwenge bigenewe kugezwa ku isoko ryo muri Amerika.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X yise Truth Social, Trump yagize ati: “Uyu munsi mu gitondo, ku mabwiriza yanjye, Ingabo za Amerika zagabye igitero ku bantu bari bamenyekanye nk’aba-‘Narcoterrorists’ bo mu mutwe wa Tren de Aragua, mu gace ka SOUTHCOM.…. 11 muri bo bahise bicwa, nta musirikare wacu wakomeretse. Nibibe isomo ku bantu bose batekereza kuzana ibiyobyabwenge muri Amerika.”
Aya magambo yahise ayakurikiza amashusho bigaragara ko yafashwe na Drone yerekana moto yo mu mazi izwiho kwihuta bidasanzwe , nyuma igahita yiroha mu muriro, Ibi byafashwe nk’uburyo Trump yifashishije mu gusobanura imigendekere y’icyo gitero.
Kurundi ruhande ,Leta ya Venezuela binyuze kuri Minisitiri w’Itumanaho Freddy Ñáñez, ntiyemeye ayo makuru uko yatangajwe, ahubwo yavuze ko amashusho yashyizwe hanze na Trump ashobora kuba yakozwe hakoreshejwe ubwenge buhangano, nubwo nta bimenyetso bifatika yatanze.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubabanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Marco Rubio, yemeje ko icyo gitero cyari kigamije guhagarika ubwato bwari buturutse muri Venezuela butwawe na bamwe mu bagaze umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ikwirakwiza ibiyobyabwenge ikomeye ku isi.
Umutwe wa Tren de Aragua uvugwaho gukorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitandukanye, birimo ubucuruzi bw’abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ubwicanyi. Uyu ni umwe mu mitwe Trump yihatiye kurwanya kuva yongera gutorerwa manda ye ya Kabiri mu ntangiriro za 2025.
Uretse uwo mutwe, Trump yanavuze ko agambiriye no kurandura indi mitwe nka’ Cartel of the Suns’, ivugwaho kuyoborwa n’abayobozi bakuru muri Venezuela barimo na Perezida Maduro ubwe.