Ububiligi bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kutangiza ibikoresho by’ubuvuzi byari bigenewe gufasha abagore bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Iyi miti irimo imisemburo n’ibikoresho byifashishwa mu kuboneza urubyaro birimo n’ibishyirwa mu mura [IUDs], yari yaguzwe n’ikigo cy’Abanyamerika cyita ku iterambere mpuzamahanga [USAID] mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden. Intego yari ugufasha abagore bo mu bihugu bikennye, cyane cyane ibyo muri Afurika kugera kuri serivisi z’ubuzima mu buryo bworoshye byumwihariko izo kuboneza urubyaro.
Ariko muri uyu mwaka ubwo Donald Trump yagarukaga ku butegetsi yatangaje ko avanyeho USAID – iri tegeko rihita rishyira akadomo kuri izi gahunda, ndetse mu kwezi gushize bwemeje ko iyo miti igomba gutwikwa.
Ibi byateje impaka ndende n’impungenge ku miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’abagore n’ubuzima rusange kugeza kuri leta ya Paris biciye kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prevot.
Aho yagize ati ; “Turacyakoresha inzira z’ububanyi n’amahanga dusaba ko aya mafaranga yashowe muri iyi miti ataba imfabusa,”.
Nk’uko byemezwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika , iyo miti y’agaciro kari hagati ya miliyoni 10 z’amadolari , iracyari mu bubiko mu Bubiligi aho yari itegereje ko izagezwa kubo yari igenewe.
Hari ubwoba ko imwe muri yo ishobora kuba yangiritse kubera uburyo itabitswe neza nyuma yo kwimurwa ahantu hahoze hari uruganda rwabikwagamo indi miti.
Kugeza ubu, igisubizo cya Leta ya Amerika ntikiratangazwa ku mugaragaro, ariko haracyakomeje kotswa igitutu n’imiryango mpuzamahanga.
Abakurikiranira hafi iterambere ry’Afurika bavuga ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza uburyo imiyoborere y’ibihugu bikize ishobora kubangamira ubuzima bw’abantu bo mu bihugu bikennye bitewe n’uburyo byahawe intebe mu mitegekere y’uyu mugabane kandi batawifuriza ineza kuva na kera.