Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yafashe abarwanyi batandatu barimo babiri yavuze ko ari ab’ingabo z’u Rwanda zarwanaga ku ruhande rw’ingabo za M23 mu rugamba rukomeje gufata indi ntera hagati y’izi mpande .
Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo [FARDC] zerekanye abantu batandatu bafatiwe mu misozi ya Fizi na Uvira, bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23.
Muri aba bafashwe na Congo ivuga ko harimo n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda , witwa Niyomugabo Sagel.
Nk’uko byatangajwe na Major General Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, ifatwa ry’uyu musirikare rihamya uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke bikomeje kuzahaza uburasirazuba bwa Congo.
Abo bafashwe ni aba bakurikira:
- Niyomugabo Sagel, umusirikare bivugwa ko ari uwa RDF, wafashwe ashinjwa gufatanya n’izi nyeshyamba.
- Byishimuse Dieudonné, umunyarwanda bivugwa ko yatojwe na M23.
- Biringiro Bironi Tesane na Sadiki Elisa, abarwanyi ba AFC/M23.
- Ngaianga Ramazani, wo mu mutwe wa Twirwaneho.
- Muhingirwa Sangwa Vincent, umukozi wa Leta utuye i Bujumbura ariko wafatiwe i Uvira, ashinjwa gufatanya na M23.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, General Ekenge yemeje ko aba bose bamaze kugezwa i Kinshasa aho bagiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera , anongera kwitsa ku bibazo bikomeje gututumba mu gace ka Uvira, aho yavuze ko hari abashaka gukoresha amayeri yo guteza amacakubiri ashingiye ku moko n’imyumvire ya politiki mu kudubanganya umutekano.
Nubwo ntacyo ku ruhande rw’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa ubw’umutwe wa M23 buratangaza ; ni inshuro nyinshi guverinoma y’u Rwanda yagiye yumvikana ihakana ibyo yita ibinyoma bya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ikunze kurushinja igamije gusiga icyaha isura y’igihugu ku rwego mpuzamahanga ; mu gihe yo ikomeje gutera inkunga umutwe w’interahamwe wa FDLR uhora urajwe ishinga no guhungabanya umutekano w’u Rwanda .
Ibi kandi bihamywa n’itangazo Minisiteri ya Dipolomasi y’u Rwanda yashyize hanze ku itariki 18 Gashyantare mu mwaka ushize ; aho yibukije ko U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) .
U Rwanda rwibukije isi ko abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, batahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. Ibi u Rwanda rwemeza ko rudashobora kujenjekera aya magambo, ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.