Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Hong Kong mu Bushinwa kuri uyu wa Gatatu wa tariki 10 Nzeri 2025, yanze umushinga w’itegeko wari korohereza abahuje ibitsina baba barashyingiriwe cyangwa barandikishije umubano wabo mu mahanga guhabwa uburenganzira buke mu mategeko.
Uwo mushinga wari watanzwe na guverinoma wagombaga gushyiraho uburyo bwo kwandikisha abahuje ibitsina(LGBTQ) bari barasezeraniye mu mahanga, bakemererwa uburenganzira bumwe nko gusura abo bashakanye mu bitaro n’ibindi.
Guverinoma yari yashyizeho uwo mushinga nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Hong Kong muri Nzeri 2023 rwemeye bimwe mu byasabwe n’abaharanira ko imishyingiranire y’abahuje ibitsina yemerwa mu buryo bwuzuye.
Icyo cyemezo cyari kigiye kuba intambwe idasanzwe mu mategeko ya Hong Kong, mu gihe umujyi umaze igihe kirekire ukumira abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu n’abatyamana bahuje ibitsina.
Minisitiri w’intebe w’umujyi, John Lee, yari aherutse gutangaza ko guverinoma ifite inshingano zo kubahiriza uwo mwanzuro w’urukiko, ariko anashimangira ko “ubukwe bwemewe n’amategeko muri Hong Kong ari ubuhuza umugabo n’umugore.
Amnesty International hamwe n’andi matsinda 30 arengera uburenganzira bw’abahuje ibitsina muri Aziya bari baherutse gusohora ibaruwa isaba guverinoma “kubahiriza byuzuye” icyemezo cy’urukiko rukuru, hashyirwaho uburyo bw’amategeko bwemeza imibanire y’abahuje ibitsina kandi bugaha amahirwe yose yo kwandikisha umubano mu buryo bwemewe n’amategeko.