Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare rya UCI (UCI Road World Championships) rizaba kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025, Abanyarwanda barasabwa kugaragaza isura nziza y’igihugu binyuze mu isuku, urugwiro, imyitwarire myiza, n’ubwitabire bwuzuye mu bikorwa bijyanye n’iri siganwa rikomeye.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri, mu kiganiro cyabereye kuri Spaces yo ku rubuga rwa X cyahuriyemo abayobozi batandukanye barimo Madamu Emma Claudine Ntirenganya ushinzwe Itangazamakuru n’Uburere mu muryango muri Kigali, ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, na Madamu Liliane Kayirebwa, Visi Perezida wa kabiri wa FERWACY.
Madamu Ntirenganya yagaragaje ko kwakira iri siganwa ari amateka ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko u Rwanda rwaryemerewe kubera ubushobozi bwarwo mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga n’ubushake bwo gutunganya ibikorwaremezo ku rwego rwo hejuru.
Aho yagize ati : “Dushaka ko Abanyarwanda baza gushyigikira abasiganwa. Mu minsi itatu ya mbere, isiganwa rizatangirira kuri BK Arena risorezwe kuri Kigali Convention Center. Abaturage barasabwa guhaguruka bagashyigikira abakinnyi ku mihanda itandukanye,”.Yongeyeho ko n’abatabasha kugera aho ritangirira cyangwa risorezwa bashobora kugana umuhanda uri hafi yabo.
ACP Rutikanga yizeje abaturage ko nubwo hari imihanda izafungwa by’agateganyo, ubuzima busanzwe buzakomeza, ndetse ko nta gahunda ya ‘gufunga umujyi’ iteganyijwe.
Aho yagize ati: “Ubuzima burakomeza. Abakozi bazakomeza akazi, abashoboye gukorera mu rugo barabikora, ariko si ikiruhuko rusange. Abanyeshuri ni bo bazaguma mu rugo.”
Ku bijyanye n’umutekano, Rutikanga yavuze ko hazashyirwa imbaraga nyinshi mu gukumira impanuka no gucunga umutekano w’abitabiriye, harimo n’abakinnyi, aho hazaba hari abapolisi n’ibimenyetso bigaragaza aho banyura.
Madamu Kayirebwa yavuze ko iri siganwa rizaba rinini kurusha Tour du Rwanda, kuko rizahuriza hamwe amakipe mpuzamahanga menshi n’abakinnyi barenga 700. Yashimangiye ko mbere y’isiganwa nyir’izina, hazabaho social ride izaba ku wa 20 Nzeri, aho buri wese wemerewe kwiyandikisha azahagurukira kuri KCC, anyure i Nyarutarama.