Nyuma y’uko Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yemeje umwanzuro wo kwamagana urubanza ruregwamo Victoire Ingabire , Leta y’u Rwanda yamaganye ibyo yemeza ko u Rwanda ari igihugu cyigenga.
Ingabire akurikiranweho ibyaha bitandatu birimo icyo kuba mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Yatawe muri yombi mu kwezi kwa Kamena 2025, ndetse
urukiko ruherutse kwanga ubujurire bwe bwo gukurikinanwa ari hanze.
Olivier Jean Patrick Nduhungirehe akaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda abicishije ku rukuta rwe rwa X yagize Ati: Ndifuza kwibutsa EP, niba yarabyibagiwe ko u Rwanda ari igihugu kigenga kandi cyigenga kuva ubwo ubukoloni bw’i Burayi bwarangiraga, Nta ngingo za gikoloni na nke zizahindura iyo ngingo. Ibyo bihe byararangiye burundu kandi iteka ryose!”
Nubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda avuga ibi, Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yo yemeza ko u Rwanda rugomba gusubirirwamo inkunga ruhabwa nk’igitutu.
Usibye Victoire Ingabire uri gusabirwa gufungurwa, hari Kandi n’abandi bantu bafunganywe nawe barimo n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe mu mwaka 2021.