Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, kuri iki cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, yatangaje ko ko yashyizweho ikigo gishya cya Leta kigamije guteza imbere iyubakwa ry’amacumbi aciriritse, kikaba cyatangiye gifite umugabane w’amafaranga angana na miliyari 13 z’amadolari ya Canada (C$13 billion), angana na miliyari 9.39 z’amadolari y’Amerika.
Mark Carney yagize Ati: “Turi mu kibazo gikomeye cy’amacumbi Kandi bizasaba imbaraga za buri wese kugira ngo tubashe kugisohokamo.” Icyo kigo, cyiswe Build Canada Homes, kizubaka amacumbi aciriritse ku bantu binjiza amafaranga make ndetse gikorane n’abashoramari bigenga bazubaka amacumbi aciriritse
Ishyaka rya Liberal riri ku butegetsi, Carney abarizwamo, ryiyemeje kunoza uburyo bwo kubona amacumbi ku giciro giciriritse no kugabanya ubucucike bw’abantu badafite aho baba, ryongera umubare w’inzu zubakwa.
Carney yavuze ko icyo kigo kizafasha kugabanya ibyago bihari mu bikorwa byo kubaka mu gihugu, binyuze mu kugabanya ibiciro byo gutangiza imishinga no gukoresha ubutaka bwa Leta mu iyubakwa ry’amacumbi.
Uyu wahoze ari guverineri wa banki nkuru ya Canada, amaze iminsi atangaza imishinga itandukanye nk’igice cy’ubukangurambaga bugamije kwagura ubukungu no kugabanya uburyo Canada yishingikirije cyane ku bucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe ibihano by’ubucuruzi biri kugenda byiyongera.
Carney yongeyeho ko ingaruka z’intambara y’ubukungu iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize uruhare mu kongera cyane icyuho mu ngengo y’imari ya Canada igaragara mu ngengo y’imari ya 2025.
Politiki nshya ya Canada izanatuma abimukira batagira aho baba gusa babonye ibyangombwa byo guturana nabo babona amacumbi mu buryo bworoshye , cyane ko iki gihugu gicumbikiye benshi cyane abava ku mugane wa Afurika.