Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yagaragaje impungenge n’uburakari bukomeye nyuma y’imyigaragambyo yabaye ku wa 13 Nzeri 2025, yiswe “Unite the Kingdom”, ahanini yateguwe n’Umuyobozi w’ishyaka ry’aba-conservateur Tommy Robinson.
Iyo myigaragambyo yagaragayemo amagambo akarishye n’ibimenyetso birwanya abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Starmer yanenze by’umwihariko uburyo abigaragambya bakoreshaga ibendera ry’igihugu nk’intwaro yo kubiba amacakubiri mu baturage, mu gihe ryari rigamije kubahuza nk’abanyaburayi.
Abigaragambya bari bitwaje amabendera menshi y’u Bwongereza, bafite n’ibyapa byanditseho amagambo arimo “Muhagarike ubwato”, basaba ko abimukira binjira mu gihugu ku buryo butemewe bajya bahita birukanwa.
Uyu muyobozi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, aho yagize ati: “U Bwongereza ni igihugu cyubakiye ku bwubahane n’ubworoherane. Ibendera ryacu rihagarariye buri wese, ntabwo tuzemerera ko rikoreshwa n’abashaka kubiba urwango no gucamo abaturage ibice.”
Iyi myigaragambyo, yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 150, yaje gukurikirwa n’imyigaragambyo y’abarenga 5000 bari baje kuyamagana.
Mu rwego rwo kwirinda imvururu, Leta yohereje abapolisi bagera ku 1000 kugira ngo batandukanye impande zombi. Ibyo ntibyabujije ko habaho imvururu zakomerekeyemo abantu 26, abandi 25 batabwa muri yombi.
Tommy Robinson, umwe mu bateguye iyo myigaragambyo, yavuze ko agamije kurengera umuco n’umurage by’u Bwongereza.
Iyi myigaragambyo ije mu gihe ikibazo cy’abimukira gikomeje guhangayikisha u Bwongereza. Mu mezi 12 ashize, abantu barenga ibihumbi 49 binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bangana na 5% by’abimukira bose binjiye mu gihugu muri uwo mwaka.
Ni mu gihe kandi Minisitiri w’Intebe Starmer yari aherutse guhagarika amasezerano hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, ajyanye no kohereza abimukira baba binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko.