Inkuru ibabaje y’inshamugongo yateye impagarara mu Mudugudu wa Kambogo, Akagari ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, aho Seboyi Vincent w’imyaka 62 yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye, nubwo impamvu yabimuteye itaramenyekana.
Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ubwo umugore we, Mukashema Claudine, yavaga guhinga maze asanga urugi rw’urugo rwabo rufungiye imbere. Yagize impungenge, yumva asa n’uwumva umuntu mu nzu, afata icyemezo cyo kurwica. Ageze mu nzu, ngo yahasanze umugabo we yimanitse mu mugozi, yamaze gushiramo umwuka.
Mu gahinda kenshi Mukashema yabwiye Igihe dukesha ati : “Nari maze amasaha nk’ane ndi mu murima. Ngarutse nsanga iwange haracecetse, ariko numvaga harimo umuntu. Nahise mfungura nsanga yapfuye. Ntacyo nari nzi kindi kibimuteye,”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarugenge, Mukamana Marceline, yavuze ko kugeza ubu nta makuru afatika aramenyekana y’icyaba cyateye Seboyi kwiyambura ubuzima.
Aho yagize ati : “Nta makimbirane mu muryango we yari azwiho, nta deni cyangwa ikibazo cyihariye abaturage bigeze bagaragaza,”
Yakomeje agira ati: “Abaturage bagomba kumenya ko ubuyobozi bubari hafi. Niba umuntu afite ikibazo kimuremereye, ntakwiye kugihisha. Ashobora kuganira n’inshuti cyangwa akagana ubuyobozi bukamufasha.”
Seboyi Vincent yari azwi nk’umusaza wicisha bugufi, utavugwaho byinshi mu mibanire n’abandi. Urupfu rwe rwateye agahinda abaturanyi n’umuryango we, cyane ko nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko afite ibibazo byamugejeje kuri uru rugero.