Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwongeye gushyira mu muhezo urubanza rwa Habiyaremye Zacharie, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Bishop Gafaranga, ubwo hatangiraga kuburanishwa mu mizi ku byaha akurikiranyweho.
Ni ubwe wasabye ko urubanza rwe ruba mu muhezo, ashimangira ko ibivugirwa mu rukiko bireba ubuzima bwite bw’umuryango we. Ati: “Ndasaba ko uru rubanza rwashyirwa mu muhezo kuko rureba umuryango.”
Ubushinjacyaha bwunze mu rye, buvuga ko koko urubanza rufite ishingiro mu bibazo by’umuryango, bityo ko icyifuzo cye cyakwemerwa. Umucamanza yahise asaba ko abari mu cyumba cy’iburanisha bose ko basohoka, hashingiwe ku burenganzira itegeko riha umuburanyi.
Bishop Gafaranga aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, Madamu Annette Murava. Yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Gicurasi 2025, nyuma Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rutegetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha.
Yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ariko na rwo rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
No mu gihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urubanza rwe rwari rwashyizwe mu muhezo, kubera ko hari hitezwe ko ruzagarukamo ibirebana n’ubuzima bw’umuryango.