Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa zasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano umaze imyaka myinshi hagati y’ibi bihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, na Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Admiral Dong Jun, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga y’amahoro izwi nka Beijing Xiangshan Forum, ibera mu Bushinwa.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, aya masezerano ni intambwe ikomeye mu bufatanye bw’ingabo zombi, bufite imizi mu mateka y’ubutwari n’ubwigenge bw’ibihugu byombi.
By’umwihariko, Umuryango FPR Inkotanyi n’ishyaka rya CPC riyoboye u Bushinwa bifite amateka asa, ashingiye ku rugamba rwo kwibohora, kubaka amahoro arambye n’iterambere rirambye rishingiye ku baturage.
Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bushinwa zisangiye byinshi mu mikorere, harimo imyitwarire ishingiye ku ndangagaciro n’ubunyamwuga, n’uburyo bw’akarasisi busa, bwakunze kugaragaza isura y’ubunyamwuga n’ukubaka imyitwarire y’ingabo za rubanda.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54, ukaba ushingiye ku bufatanye mu nzego nyinshi zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.
Mu bijyanye n’ishoramari, u Bushinwa ni kimwe mu bihugu bifite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Mu myaka itanu ishize, ishoramari ryabwo ryavuye kuri miliyoni 280 z’Amadolari mu 2020, rigeze kuri miliyoni 460 z’Amadolari mu 2024.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Ambasaderi mushya w’u Bushinwa, Gao Wenqi, tariki ya 29 Nyakanga 2025, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubaka uwo mubano.
Ambasaderi Gao nawe yemeje ko u Bushinwa buzakomeza gushyigikira u Rwanda mu nzira y’iterambere n’ubufatanye bwubakiye ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.