Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwongeye gusaba abayobozi b’amadini n’amatorero kubahiriza amategeko agenga imyemerere mu Rwanda, by’umwihariko abimukiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufungirwa insengero no kwamburwa ubuzima gatozi.
Ibi byatangajwe mu nama yahuje RGB n’abayobozi b’amadini, yibanze ku kurwanya iyezandonke, iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro.
Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yavuze ko hari amadini n’amatorero yafungiwe ibikorwa akimurira ivugabutumwa kuri muri andasi, bigaragara nk’uburyo bwo kwirengagiza amategeko.
Yagize ati: “Batekereza ko internet idashobora kugenzurwa, nyamara amategeko n’amabwiriza birahari kandi turimo kubikurikirana. Abarenze ku mabwiriza bazabihanirwa.”
RGB ishimangira ko ikomeje gufata ingamba zirimo gukurikirana bene ibi bikorwa no gukumira ko bigaruka mu bundi buryo buciriritse ku mbuga nkoranyambaga. Yasabye abari muri ibi bikorwa kubireka hakiri kare.

Ku rundi ruhande, Apôtre Mignone Kabera uyobora Noble Family Church, yasabye bagenzi be guharanira gukemura ibibazo byatumye bafungirwa aho gushaka ubuhungiro kuri internet.
Ati: “Aho gucikira kuri internet, ni byiza ko amatorero asuzuma imikorere yayo, akubaka insengero zujuje ibisabwa, bityo bagakorera mu mucyo.”
Amabwiriza mashya ya RGB asaba ko inyubako z’amadini ziba zujuje ibisabwa n’amategeko y’imyubakire, kandi abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bagomba kuba bafite impamyabumenyi ijyanye n’iyobokamana cyangwa barahuguriwe byemewe.