Mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 24 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage.
Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, ikaba yarabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeza ko iyi operasiyo yakozwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje impungenge ku bikorwa by’abo bantu byarimo kwangiza imyaka yabo no kwonona ubutaka bwabo.
Aho yagize ati: “Icyemezo cyo kubafata cyaturutse ku makuru twahawe n’abaturage, nyuma tugakoresha drones kugira ngo tubashakishe mu buryo butavogerwa.”
Nk’uko IP Ngirabakunzi abivuga, gufata aba baturage ntago biba bikoreweho kuko buri gihe, abaturage babanza guhabwa ibiganiro n’ubukangurambaga bubasobanurira ingaruka z’iki gikorwa ku bandi baturage ndetse n’ibidukikije.
Ati: “Gufunga ni intambwe ya nyuma. Aba bantu baba barabanje kugirwa inama no kwigishwa, ariko iyo babirenzeho tugomba gufata ingamba zikomeye.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, birimo kwangiza imigezi, ubutaka ndetse n’ibidukikije muri rusange, biba bigomba gucika burundu.
Yongeraho ko abashishikajwe n’ibi bikorwa bagirwa inama yo kubireka hakiri kare, kuko ingamba zafashwe zizakomeza gushyirwa mu bikorwa ku buryo buhoraho.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bantu bafatiwe muri iyo operasiyo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, aho bagiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe hakurikijwe amategeko.